ImikinoInkuru Nyamukuru

Rayon Sports yasubije ibyifuzo by’abakunzi ba yo

Nyuma yo kugaragaza ko batishimiye kwishyuzwa amafaranga yo kureba imikino y’ikipe bihebeye biciye ku muyoboro wa YouTube, abakunzi ba Rayon Sports bumviswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Abakunzi ba Rayon Sports bakuriweho igiciro cyo kureba imikino kuri YouTube y’ikipe

Mu gukomeza kubyaza umusaruro izina ry’ikipe, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushakira ikipe imishinga ibyarira inyungu ikipe hagamijwe kuyishakira aho ikura.

Imwe mu mishinga yazanywe, ni uwo kurebera imikino ya Rayon Sports ku muyoboro w’ikipe wa YouTube. Uyu muyoboro abakunzi b’ikipe bari bashyiriweho kujya bishyura amafaranga 1000 Frw ku mukino ikipe yakiriye.

Nyuma y’uko abakunzi b’ikipe bagaragaje ko iki giciro kidakwiye, Ubuyobozi bw’ikipe bwagikuyeho. Bisobanuye ko abazajya bareba imikino ya Rayon Sports kuri YouTube ya yo, nta giciro bazongera gusabwa.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button