Imikino

Onana yagiranye ibihe byiza n’abakunzi ba APR

Mbere yo gusanga bagenzi mu nama itegura umukino wa Musanze FC uteganyijwe ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, Willy Essomba Onana, yabanje kwitabira ubutumire bw’abafana ba APR FC bifuje gusangira na we.

Onana yabanje kwitabira ubutumire bw’abakunzi ba APR FC

Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, umuyobozi wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle yasangiye n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports hagamijwe kuganira ku ntangiriro y’imikino yo kwishyura batangirira kuri Musanze FC.

Umwe mu bakinnyi njyenderwaho b’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Essomba Onana, yaje kwifatanya na bagenzi be ariko aza adasa na bo kuko yabanje kwitabira ubutumire bw’abafana ba APR FC bari bifuje gusangira nawe.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroun, yaje yambaye imyenda yiganjemo amabara yirabura n’umweru muke ariko aza guhabwa ikoti ririmo ubururu nk’ayo abandi bari bambaye.

Abakunzi b’iyi kipe, bakunze kugaragaza ko bahora bashengurwa no kuba Onana atabaha byinshi bamwifuzamo kandi baba bamubonamo ubwo bushobozi.

Rayon Sports ifite umukino izaba yakiriye Musanze FC kuri Stade ya Muhanga, Saa cyenda z’amanywa. Kuri uyu mukino kwinjira byagizwe ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro.

Rayon Sports yabanje gusangira na Perezida wa yo, Rtd Uwayezu Jean Fidèle
Akihagera ntabwo yasaga na bagenzi be
Onana yari yahuje urugwiro n’abakunzi ba APR FC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button