Imikino

Ubuyobozi bw’abafana ba Kiyovu bwitandukanyije n’abatutse Mukansanga

Biciye kuri Minani Hemedi uyobora abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports ku rwego rw’Igihugu, Umuryango mugari w’iyi kipe witandukanyije na bamwe mu bakunzi ba yo bumvikanye bibasira umusifuzi, Mukansanga Salma ku mukino wahuje ikipe bakunda na Gasogi United.

Minani Hemedi ntashyigikiye abatutse Mukansanga Salma

Ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, habaye umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi anganya ubusa ku busa, ariko umusifuzi wawuyoboye ari hagati, Mukansanga Salma yibasirwa na bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye ibyemezo yafatiye muri uyu mukino.

Nyuma yo kumubwira amagambo arimo ibitutsi ndetse ateye isoni, Mukansanga amakuru avuga ko yageze mu rwambariro akarira bitewe no kutakira amagambo yabwiwe n’abo bafana.

Nyuma y’uko benshi banenze iyi myitwarire idakwiye, umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’Igihugu, Minani Hemedi, yatanze ubutumwa burimo kwitandukanya n’abakoze ibi, ndetse asaba imbabazi mu izina rye n’iry’Umuryango wa Kiyovu Sports muri rusange.

Hemedi yavuze ko nyuma y’ibi byabaye, hahise hakorwa inama y’igitaraganya yari igamije kwiga ku ngingo imwe yo kwamagana iyi myitwarire.

Uyu muyobozi w’abafana, yakomeje avuga ko mu gihe amashusho cyangwa amafoto yazagaragaza abakoze ibyo, bazafatirwa ibihano kandi bikazamenyeshwa inzego ziyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yasoje asaba imbabazi uwatutswe [Mukansanga], Ferwafa ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange.

Muri iyi baruwa ifunguye, Hemedi yasoje amenyesha ubuyobozi bwa Ferwafa, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, ubuyobozi bwa Gasogi United, Mukansanga Salma n’abanyamakuru ba Siporo bose muri rusange.

Abakunzi ba Kiyovu Sports bakomeje kugaragaza ko batishimira ibyemezo bya Mukansanga Salma, bitewe n’uko bavuga ko abarenganya mu mikino yose y’iyi kipe yasifuye.

Bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bumvikanye bibasira Mukansanga Salma

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button