Andi makuruInkuru Nyamukuru

Bashenguwe n’agahinda mu gushyingura Ntwali John Williams – AMAFOTO

Urubyiruko, abakuze, abo mu muryango we, inshuti abavandimwe, abanyamakuru bakoranye n’abandi bantu batandukanye bagiye bamenyana na Ntwali John William, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira.

Umunyamakuru John Williams yashyinguwe

Ntwali yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2023 rishyira ku wa 18 Mutarama yishwe y’impanuka nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.

Umuhango wo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Mutarama 2023, wabereye mu rusengero rw’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi ku Ruyenzi, ndetse ashyingurwa mu Irimbi rya Kamonyi.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abarimo abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe, abayobozi ba RMC n’abanyamakuru bakoranye n’abandi bantu bagiye bamenyana na we mu buzima bwe yamaze ku Isi.

Ubuhamya bwatanzwe ubwo Ntwali yasezerwagaho bwibanze ku kugaruka ku byamuranze, ndetse hanagarukwa ku bikorwa yakoze akiri muri iyi Si.

Hagarutswe ku rukundo, ukwicisha bugufi, umurava no gukunda abantu byamuranze mu buzima bwe.

Masabo Emmanuel murumuna wa Ntwali John Williams wamenyeshejwe urupfu rwe bwa mbere, yari afite ikiniga ariko n’abandi bari banegekaye bavuga ko agiye kare.

Mushiki we yavuze ko Ntwali yize uburezi, akaba atakundaga kubona amakosa akorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ngo aceceke.

Yongeyeho ko”Yakundaga kuririmba, agakunda abo mu muryango we n’Abanyarwanda muri rusange.”

Umwe mu banyamakuru bakoranye na Ntwali, yabwiye UMUSEKE ko yari umuntu w’inyangamugayo akaba umuhanga mu itangazamakuru.

Yagize ati “Namukundaga yari “integre” kandi ubunyangamugayo buravuna.”

Umunyamakuru Ntwali John Williams yitabye Imana ku myaka 43 asize umugore n’umwana umwe.

Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Flash, City Radio (Igitaramo Umuco Utari Ico), yabaye Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru cyo kuri Internet IGIHE, yashinze ikinyamakuru Ireme News.net, yari afite YouTube channel yitwa Pax TV Ireme News anakorera The Chronicles.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Dr Masabo Emmanuel ni mukuru wa #Ntwari John William’s ntambwo ari murumunawe nkuko mwabyanditse niwe mfura iwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button