Imikino

Kiyovu ishobora kugarura Alain-André Landeut nk’umutoza mukuru

Nyuma yo gusubizwa mu nshingano bivugwa ko zikubiye mu masezerano yagiranye n’ikipe zo kuba Umuyobozi wa Siporo muri iyi kipe, Alain-André Landeut ashobora kongera kugororerwa gusubirana iyi kipe nk’umutoza mukuru nk’inshingano yahoranye n’ubundi.

Alain-André Landeut ashobira gusubizwa inshingo zo gutoza Kiyovu nk’umutoza mukuru

Tariki 5 Ukuboza 2022, ni bwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gusubiza uyu mutoza w’Umubiligi mu nshingano ze zo kuyobora ibikorwa byose bya Siporo muri iyi kipe.

Icyo gihe, byemejwe n’uwari Perezida w’iyi kipe yo ku Mumena, Mvukiyehe Juvénal, wahamije ko mu masezerano ya Alain-André Landeut hatarimo kuba umutoza mukuru w’ikipe.

Yagize ati “Ubwo yazaga yasinyiye amasezerano yo kuba ‘Manager’ icyo twamumenyesheje ni uko tugiye kuzana umutoza mukuru.”

Mvukiyehe icyo gihe yakomeje avuga ko umutoza mushya azatangazwa mu gihe kitarambiranye.

Yagize ati “Umutoza turimo turaganira biri hafi kurangira.”

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ikipe itozwa na Mateso Jean de Dieu by’agateganyo, ikipe ntiyigeze izana undi mutoza mukuru kuko uyifite nta byangombwa bimwemerera kuba umutoza mukuru afite.

Aganira na BPlus TV ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar yaciye amarenga ko Alain-André Landeut ashobora gusubizwa inshingano yahozemo.

Ati “Byose birashoboka. Ashobora kugaruka agasubira mu nshingo zo gutoza nk’umutoza mukuru. Ni umukozi wa Kiyovu kandi ufite amasezerano. Ubuyobozi buracyareba igishoboka. Ntabwo twahita tuzana undi kandi hakiri undi mutoza.”

Munyengabe yakomeje avuga ko uyu Mubiligi akorana bya hafi na Mateso Jean de Dieu usanzwe ari umutoza wungirije.

Ati “N’ubundi bakorana bya hafi kandi nzi ko buzuzanya. Ndumva Alain-André Landeut agarutse gutoza ikipe nta kibazo kibirimo.”

Ubwo hakorwaga izi mpinduka, imbarutso yaturutse ku gutsindwa imikino ibiri ya shampiyona ya Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 na AS Kigali yayitsinze ibitego 4-2.

Ikipe ifite amanota 31 mu mikino 16 ya shampiyona imaze gukina. Irarushanwa abiri na AS Kigali ifite 33 mu mikino 16 imaze gukina.

Mateso na Alain-André Landeut basanzwe bakorana neza

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button