AmahangaInkuru Nyamukuru

Burundi: Perezida yihanije abayobozi bajya mu nshoreke n’abapfumu

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Jenerali Evariste Ndayishimiye yihanije abayobozi bijandika mu nshoreke n’abapfumu, avuga ko uwananiwe no kureka izo ngeso mbi yasezera ku neza, akajya kwivuruguta mu bidahesha Imana icyubahiro.

Perezida Ndayishimiye n’umufasha we mu masengesho yateguwe na CNDD-FDD

Bikubiye mu mpanuro Perezida Ndayishimiye yahaye abayobozi b’u Burundi tariki 20 Mutarama 2022 i Gitega, ku munsi wa kabiri w’amasengesho mpuzamadini yateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Yavuze ko bamwe mu bayobozi mu Burundi Imana yabakuyeho igisuzuguriro babona ibyubahiro n’amafaranga, kubera umurengwe bigira nk’Umwami Salomoni, si ukurongora inshoreke karahava.

Perezida Ndayishimiye avuga ko ubwo Salomoni Imana yamuteraga iteka ikamuha ubutunzi bwinshi n’ubwenge buhambaye, yayituye kwishora mu kurongora inshoreke nyinshi, ibintu byaje kumukururira ibyago bikomeye.

Yagize ati “Imana ntiyihangana, uyu mwaka, nababwiye ko igihugu cy’u Burundi Imana yakibohoye, uzi ko byamunaniye kureka ingeso, byamubera byiza yeguye akajya gukora ku giti cye.”

Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko atazemera ko u Burundi buhura n’umuvumo ukururwa n’abayobozi birirwa mu bapfumu, avuga ko Imana itabangikanywa na za sekibi.

Yavuze ko biteye agahinda kuba hari abayobozi bo mu ishyaka riri ku butegetsi badasubiza amaso inyuma, ngo barebe aho Imana yabakuye mbere y’uko bagera ku butegetsi mu mwaka wa 2005.

Ati “Mwibuke uko mwasaga muri 2005, nimwirebe amafoto mufite yo muri 2005, murebe ubwo buntu Imana yabambitse, uno munsi mukaba mugipfukamira abapfumu.”

Avuga ko iyo wijanditse mu bidahesha Imana icyubahiro ukarenga ku isezerano ryayo iguteza amakuba ukabura amahoro.

Ati “Uri umuyobozi ugahemuka Imana iraguhana kandi niyo ibyikorera, igukuraho umutima, hakaza umutima mubi, shitani ikaba ibonye ikibuga.”

Yasabye abakozi b’Imana bahanurira abayobozi ibinyoma kubihagarika mu maguru mashya, by’umwihariko asaba abayobozi kuyoborwa na Mwuka Wera, kugira ngo u Burundi bwishimirwe n’Uhoraho, bukataze mu iterambere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button