Abaturage bo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, baratakambira inzego bireba kubafasha kubona amazi meza nyuma y’uko amavomo bahawe ameze nk’imitako, nta mazi arangwamo.
Bavuga ko kubera amaburakindi banywa amazi mabi yo mu bishanga n’ikiyaga cya Kivu, bibagiraho ingaruka zo guhora kwa muganga bavuza impiswi n’izindi ndwara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko “batanyurwa” bumva ko amazi yahora iwabo gusa kandi akwiriye gusaranganywa.
Abaturage babwiye UMUSEKE ko ayo mavomo bafata nk’imirimbo byibura rimwe mu mezi atanu aribwo atanga amazi, nta mwanya amara ahita agenda bakagana ibishanga bamenyereye.
Bavuga ko iyo basuwe n’abayobozi bakuru babyinira ku rukoma, kuko ibigega bishyirwamo amazi arangirana n’urwo ruzinduko.
Hakizimana Samuel wo mu Mudugudu wa Rwumuyaga avuga ko mu myaka itatu ishize batashye aya mavomo, byibura ukwezi kumwe ariko bavomye.
Ati ” Biragoye kubona amazi, robine ni umurimbo, hashize imyaka itatu tuyatashye, twayavomye nk’ukwezi, turasaba ko bakongera ingufu tukabona amazi.”
Uwitwa Irankunda Esther avuga ko muri Gicurasi 2022 amazi yaje umwanya muto, mu bisa n’ibitangaza bongera kuyabona mu ntangiriro za Mutarama 2023.
Irankunda avuga ko nabwo yamaze akanya nk’ako urume rumara, bisa nk’aho yogeje amatiyo yari yaraguye umugesi ahita abura kugeza magingo aya.
Ihorandora Dieudonne ushinzwe kuvomesha amazi kuri Site ya Rwumuyaga avuga ko banywa amazi y’i Kivu, amavomero begerejwe ntacyo abamariye.
Yagize ati “Gusa kuba twegeranye n’i Kivu tuzajya tunywa amazi y’ibiziba, amavomero mwaduhaye atumariye iki? turifuza ko twahabwa amazi nkuko babitwijeje.”
Bashengurwa no kuba PAKHAM ishinzwe gukurikirana aya mavomero no kuyasanura aho kubakorera ubuvugizi ngo babone amazi ahubwo iza kwishyuza gusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolinie yabwiye UMUSEKE ko aba baturage batanyurwa, ko byakozwe mu rwego rwo gusaranganya n’abo mu bindi bice.
Avuga ko hubatswe umuyoboro w’amazi ugamije kugira ngo abaturage bo mu Murenge wa Shangi na Bushenge babone amazi ahagije.
Ati “Iyo urebye abaturage ba Karusimbi ubona batanyurwa n’uko bakwiriye kuyasaranganya, baba bumva ko yahora aboneka.”
Avuga ko “Habaho igihe cyo gusaranganya kugira ngo bamwe bayabone, icyo tugiye gukora n’ugukoresha inama abaturage bamenyere igihe bazajya babonera amazi.”
Ibisubizo bya Meya Mukamasabo biteye urujijo kubyo yita kutanyurwa, abaturage bibaza ukuntu mu mavomero 8 mu Kagari kubona “amazi biba imbonekarimwe mu mwaka bikitwa gusaranganya.”
Akarere ka Nyamasheke kavuga ko gafite amazi meza ku kigero cya 92%, mu gihe imiyoboro irindwi iri kubakwa yakuzura muri 2024 buri muturage azajya avoma amazi muri metero 500.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke
Ni Bushenge mubonye,muzaze Nyabitekeri mwirebere
Gusa amazi.mabi agiye kutumara impiswi zimeze nabi pe.
Kuva muri kamena 2022 ntanigitonyanga,Aho bazayaduhera ingese nizo zizatwiyicira