Imikino

Amagare: Ferwacy yakiriye ibikoresho yahawe na UCI

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, Ferwacy, ryakiriye ibikoresho byavuye mu Mpuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi (UCI).

Ferwacy yahawe ibikoresho birimo amagare icumi

Ibi bikoresho byatanzwe biciye muri gahunda yiswe “UCI Solidarity Program”, yo kunganira Abanyamuryango b’iyi mpuzamashyirahamwe.

Ibikoresho Ferwacy yakiriye, birimo amagare icumi yo mu muhanda, umunani akoreshwa mu misozi, amapine 40 n’amacupa 100 agezweho abakinnyi banyweramo amazi.

Ibi bikoresho bije, mu gihe u Rwanda rukomeje gutegura Isiganwa ry’amagare rizenguruka Igihugu, Tour du Rwanda riteganyijwe gukinwa muri Gashyantare uyu mwaka.

U Rwanda kandi rurategura kwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, iteganywa kuzakinwa mu 2025.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button