Uyu mutwe uvuga ko igitero cyabaye ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama uyu mwaka, cyabereye i Kasindi gikozwe na ADF, cyishe abaturage bo mu bwoko bw’aba HEMA n’Abanyamulenge, cyagizwemo uruhare na Leta.
Mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku munsi w’ejo tariki ya 19 Mutarama uyu mwaka, rivuga ko kugeza ubu Guverinoma ya Congo itarubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda.
Uyu mutwe kandi wamaganye amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ndetse na Minisitiri w’Intebe ashinja uyu mutwe kubeshya amahanga kuguma mu birindiro bari barambuye FARDC.
M23 ishimangira ko wavuye mu birindiro bya Kibumba na Rumangabo kandi ibyo bice babishyikirie ku mugaragaro ingabo za EAC.
M23 mu itangazo ikomeza ivuga ko” Guverinoma ya Congo ndetse n’abo bakorana bakomeje kubarasaho, ibintu bavuga ko bihabanye n’imyanzuro ya Louanda”.
Icyakora bahamya ko bazakomeza kurinda abaturage no kwirwanaho mu gihe bagabweho igitero n’uwo ari we wese.
Umutwe wa M23 usaba Leta ya Congo ko yahagarika ibikorwa bya kinyamaswa bihonyora imyanzuro ya Nairobi ndetse na Luanda kandi izakomeza kugenzura umupaka wa Kitchanga ndetse nahahakikije hagamijwe kurindira umutekano abaturage ndetse n’inyeshyamba za FDRL Nyatura ,PARECO, MAI MAI n’indi.
Leta ya Congo ikomeje gushinja uyu mutwe n’u Rwanda gufatanya mu bikorwa bihungabanya umutekano ariko bombi bakabyamaganira kure.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Ngo amasezerano ya Louanda aya Nairobi…n’andi muzagirana ntazubahirizwa !
Ibya Congo mubirecyere abakongomani kuko bigaragaza ikindi kintu iyo mutangiye kubyandija gutya