Ubusanzwe mbere y’uko ishuri ritanga impamyabumenyi, Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza HEC,ikora igenzura kuri iryo shuri mbere kugira ngo umuhango wo gutanga impamyabumenyi ukorwe.
Kaminuza ya Kigali yabwiye UMUSEKE ko iryo genzura ryafashe igihe kirenze icyari giteganyijwe.
Ni mu gihe byari biteganyijwe ko ibirori byo gutanga impamyabumenyi biba kuwa 2 Ukuboza 2022.
Icyakora abanyeshuri babwiwe ko gutanga impamyabumenyi bisubitswe nubwo bo bavuga ko batazi impamvu.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo Felixe Maringe yagize ati” Igenzura ryatwaye igihe kurenza igihe twari duteganyije niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gusubika gutanga impamyabumenyi (graduation).”
Iyi Kaminuza isobanura ko itegereje ko igenzura rya HEC irisoza nyuma hagashyirwaho igihe cyo gutangiraho impamyabumenyi.
Ubuyobozi bwasabye abanyeshuri kwihanganira impinduka zabaye, bizezwa ko impamyabumenyi zizatangwa mu gihe cyose igenzura ryarangira.
Abanyeshuri barenga 1900 bo muri Kaminuza ya Kigali nibo byari biteganyijwe ko bahabwa impamyabumenyi.
Iyi Kaminuza izatanga impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi, aho abanyeshuri biga mu mashami atandukanye bazasoza amasomo.
Ni mu birori biteganyijwe kuzabera mu nyubako ya BK Arena.