Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ntwali Williams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye “yishwe n’impanuka”

Umunyamakuru Ntwali John Williams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, umuryango we wamenyeshejwe ko yapfuye azize impanuka.

Ntwali John Williams ni Umunyamakuru wahagararaga ku ijambo rye

Bisa n’ibyatunguranye mu matwi y’Abanyamakuru ku mbuga zitandukanye bahuriraho, ubwo Iriba News ryatangazaga kuri Twitter inkuru y’urupfu rwa Ntwali John Williams.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye UMUSEKE ko, urupfu rwe barumenyeshejwe na Polisi.

Ati “Nahamagawe na Polisi uyu munsi hafi mu masaha ya saa saba, bambwira ko hari umuntu babonye muri morgue (uburuhukiro), ngo nze ndebe ko ari uwacu kuko nimero yange bayibonye muri telefoni ye.”

Yavuze ko bamubwiye ko iyo mpanuka “yabaye ku wa Kabiri, moto bariho igongwa n’imodoka, Ntwali arapfa, umumotari arakomereka.”

Ntwali Williams yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Flash, City Radio (Igitaramo Umuco Utari Ico), yabaye Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru cyo kuri Internet IGIHE, yashinze ikinyamakuru Ireme News.net, ubu yari afite YouTube channel yitwa Pax TV Ireme News.

Yakunze kwibasirwa cyane kuri Twitter n’abamushinja kuvuga kenshi ibitagenda mu gihugu.

Umwe mu Banyamakuru babajwe n’urupfu rwe yanditse ati “John Williams ruhukira mu mahoro. Mu cyumweru gishize yari mu bitabiriye amahugurwa nari nyoboye. Ku munsi wa nyuma w’amahugurwa yaranyegereye, ambwira amagambo ansubizamo imbaraga, ni muri ubwo buryo nzahora mwibukamo. Ndababaye cyane.”

Nyakwigendera Ntwali John Williams

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Niyigendere.Ejo natwe tuzamukurikira.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.Bible isobanura ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button