Inkuru NyamukuruInkuru zindi

U Rwanda rutewe impungenge no kuba “Congo ishaka intambara”

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itewe impungenge n’uburyo Congo ikomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Nairobi n’ay’i Louanda, rushinja Congo gushaka gushoza intambara.

P.Kagame na Tshisekedi i Luanda bongeye gukorana mu ntoki (Archives)

Ni mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023, inenga ibikomeje gukorwa na DR.Congo.

U Rwanda mu itangazo rwakomoje ku myigaragambyo yateguwe na Congo yamagana ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, EAC ziriyo, ruvuga ko bishimangira ubushotoranyi.

Itangazo rigira riti “Imyigaragambyo yateguwe yo kwamagana ingabo za Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Goma no mu tundi duce twa Congo, ni kimwe mu bikorwa bya Guverinoma ya DR.Congo byo kwikura mu masezerano n’inzira y’amahoro ya Luanda na Nairobi.”

U Rwanda ruvuga ko iyo myigaragambyo ifite intego yo gusunikira izi ingabo kwivana mu gihugu, mu gihe amasezerano ya Luanda asaba gukomeza kohereza ingabo za EAC mu bice byagenwe.

Amasezerano ya Luanda ngo agena ko ingabo za EAC zibifashijwemo na MONUSCO (ingabo za UN zikorera mu Burasirazuba bwa Congo) zifite ububasha bwo gusubirana ahari ibirindiro by’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko igiteye impungenge cyane ari ibikorwa bya Congo byo kwinjiza abacanshuro mu gisirikare, nk’ibikorwa byo gushotora u Rwanda.

Mu itangazo u Rwanda ruvuga ko rutewe impungenge kandi no kwirengagiza impunzi za Congo zikomeje kuruhungiraho.

Itangazo rigira riti “Igiteye impungenge u Rwanda cyane ni ukwirengagiza icyemezo cya Luanda cyo gusuzuma no gukemura ikibazo cyo gutahuka kw’impunzi mu bihugu zikomokamo.”

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

U Rwanda rukomeje kwikorera umutwaro  wo gucumbikira impunzi zirenga ibihumbi 75 z’abanye-Congo  kandi zigikomeje kuza buri munsi kubera umutekano mucye, no gutotezwa birangwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Guverinoma ya Congo ngo ntabwo yigeze yemera ibirebana n’izo mpunzi kandi ntacyo yigeze ikora ngo izorohereze gutaha iwabo.

U Rwanda rwasabye ko Congo ishyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Luanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira riti “Kuyahungabanya cyangwa kureka kuyashyira mu bikorwa, bigaragaza ko DRC yahisemo kwimika amakimbirane n’umutekano mucye.

Akarere k’ibiyaga bigari ntigakwiye gukomeza kwihanganira ingamba n’amasezerano y’amahoro bitagera ku ntego. Abaturage bacu bakwiye ibyiza.”

U Rwanda na Congo bikomeje gusubizanya mu bihe bitandukanye, ibintu bishyira igitutu no kurushaho kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rirasubiza irya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo iheruka kurushinja gufasha byeruye M23, ndetse no gushaka intambara.

Mu nyandiko ishinja u Rwanda, Congo yahigiye kurinda ubusugire bwayo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Igihugu cyacu cyari kizwiho guharanira amahoro. Muri iyi minsi, isi siko ibona U Rwanda! Ese nuko isi yahindutse cyanga ni ububanyinamahanga (diplomasi) yadutengushye? Ibyanditswe na Leta ku bintu bibera muri kariya gace karimo umutekano muke, ntibitanga isura nziza y’igihugu yuko aho kuvuga ku kibazo nyamukuru, cyibanda ku ngingo zihamya Urwanda kwivanga mubya Kongo. Mu masezerano ya Luanda, U Rwanda rwasinyiye ko ruzabwira M23 ikava aho yafashe. Ntirwabikoze. M23 yaje kwemera ku bulyo butaziguye ko izava aho yafashe. Ntiyabikoze. Kongo yemeye kuvugana n’imitwe y’abanyekongo yitwaje intwaro. Byarabaye.Gusa imitwe ituruka hanze nka FDLR na ADF ntibyarwanyijwe bihagije. Ikosa ni ioyande? Amahanga, Monusco, FARDC ndetse n’ingabo za EAC. Ibyo kuba Congo yifashisha abanyamahanga ntabwo bireba U Rwanda kandi nta kimenyetso ko biganisha ku ntambara. Ngibyo!

  2. Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb witwaga Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye nuko bible isaba abakristu nyakuri kutajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yababujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi nkuko Zabuli 5:6 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button