Imikino

Basketball: Ibibuga bikinirwaho shampiyona ya RBL byiyongereye

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Ferwaba, rivuga ko ryishimiye ibikorwaremezo uyu mukino wungutse, birimo icyo ku Kimironko.

Ikibuga cya Basketball giherereye ku Kimironko, kiri mu bizakoreshwa uyu mwaka

Ibibuga bizifashishwa muri Shampiyona y’uyu mwaka birimo icya Kepler i Kinyinya, Stecol i Masoro, UR Kigali [mu Cyiciro cya Kabiri], IPRC-Kigali, LDK gikomeje gusanwa [kizatangira gukoreshwa muri Gashyantare] n’ikindi gishya kiri Kimironko na cyo kizatangira gukoreshwa muri Gashyantare 2023.

Mbere y’uko shampiyona ya Basketball itangira, Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Ferwaba, Jabo Landry, yavuze ko bashimishijwe no kuba uyu mwaka ibibuga byariyongereye kandi bizafasha ku iterambere ry’uyu mukino.

Kimwe mu bibuga cya Ferwaba cyubatswe mu Murenge wa Kimironko mu mudugudu w’Ingenzi, kizajya cyakira abantu 500, kiri mu bizakinirwaho imikino ya shampiyona n’abahaturiye bazajya babona amahirwe yo gukinira kuri iki kibuga.

Ni ikibuga kijyanye na 2023
Kiri mu byiyongereye ku byari bisanzwe bikinirwaho shampiyona

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button