Andi makuruInkuru Nyamukuru

Iterabwoba n’ubuhezanguni si ibyo kwihanganira-Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko iterabwoba n’ubuhezanguni atari ibyo kwihanganira, ashimangira ko amahoro n’umutekano ari byo bizafasha Afurika.

Perezida Kagame avuga ko iterabwoba n’ubuhezanguni bitihanganirwa

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa mu kurandura amakimbirane, guhangana n’ikibazo cy’abimukira, guteza imbere amahoro no kwimakaza iterambere ku mugabane wa Afurika.

Ni butumwa yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 17 Mutarama 2023 mu nama iri kubera Nouakchott muri Mauritanie.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko amahoro ari uruti rw’umugongo rw’iterambere rirambye.

Yagize ati “Amahoro ni uruti rw’umugongo rw’ iterambere rirambye. Imiyoborere mibi ni nyirabayazana y’umutekano muke.”

Yakomeje ati” Ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka inzego zikomeye, kugarura ubumwe no kwizerana byarihutirwaga cyane. Ibi byahaye igihugu cyacu umusingi ukomeye twubakiyeho umutekano urambye n’iterambere. Icyakora, kwimakaza amahoro ni ikintu gisaba ubufatanye.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku buhezanguni n’iterabwoba nka bimwe mu bidindiza umugabane wa Afurika, avuga ko atari ibyo kwihanganira.

Yagize ati” Iterabwoba n’ubuhezanguni byambukiranya imipaka, bigakwira vuba ari nako bigira ingaruka ku baturage hirya no hino ku isi. Afurika nayo ntiyasigaye.”

Yakomeje ati“Niyo mpamvu nk’igihugu twafashe icyemezo cyo gutanga umusanzu mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no gusana ibyangijwe n’intambara ku mugabane wa Afurika.

Turi mu isi irushaho kugenda iba nk’umudugudu kandi ihurijwe hamwe. Nta mwambaro ukwira bose wafatwa nk’i gisubizo rusange kuri ibi bibazo byose, kuko hagomba kwitabwa ku mwihariko wa buri gihugu.”

Perezida wa Repubuka yavuze ko Afurika ikeneye ubushake bwa Politiki mu gucyemura Ibibazo ifite.

Ati“Inama yiga ku mahoro muri Afurika ni uburyo bwiza bwo gushimangira ubufatanye. Icyo Afurika ikeneye cyane ni ubushake bwa Politiki mu gushyira hamwe amikoro akenewe mu gushakira umuti umuzi w’ibibazo.”

Akomeza agira ati “Dufite amahoro n’umutekano, dushobora gukemura ibibazo bitandukanye birimo ibishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, ikibazo cy’abimukira, ndetse no kwihaza mu biribwa bigatuma Afurika igira ubudahangarwa mu guhangana n’ibihe by’amage byazaza mu bihe biri imbere. Ibi ni ideni dufitiye urubyiruko rwo hazaza h’umugabane wacu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyafurika bakwiye kurangwa n’ubumwe.

Yagize ati“Ikibazo ni ukumenya niba tugomba gushyira ku ruhande ibidutandukanya, tugategana amatwi kandi tugakorera hamwe nk’abafatanyabikorwa bareshya”.

Iyi nama  itegurwa ku bufatanye bwa Mauritania n’Ihuriro ku mahoro rya Abu Dhabi “Abu Dhabi Forum for Peace.


TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button