Inkuru zindi

Kiyovu Sports mu ihurizo ryo kugumana Serumogo Ally

Ikipe ya Kiyovu Sports, yabuze ayo icira n’ayo imira nyuma yo kuba myugariro wa yo iherutse kongerera amasezerano, Serumogo Ally, yanze gusubukura imyitozo atarishyurwa amafaranga ye yose.

Serumogo Ally nanubu ntarajya mu myitozo ya Kiyovu Sports

Kuva imyitozo yasubukurwa mu ikipe yo ku Mumena, ntabwo iyi kipe iraca iryera Serumogo Ally ukina ku ruhande rw’iburyo mu gice cy’ubwugarizi.

Impamvu yo kutagaragara mu myitozo ya Kiyovu Sports, ni uko itarishyura amafaranga yose y’uyu myugariro yagombaga kumuha ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Ubwo Serumogo yongeraga amasezerano muri Kiyovu Sports, amakuru avuga ko yagombaga guhabwa angana na miliyoni 15 Frw ariko ahabwa miliyoni 4 Frw gusa, ariko yizezwa ko andi azayahabwa ariko amaso yaheze mu kirere kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kutazasubira mu myitozo atarishyurwa.

Ibi birasobanura ko iyi kipe ishobora gukina umukino wa Gasogi United uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, idafite uyu myugariro ngenderwaho.

Undi mukinnyi ushobora kuba adahari, ni rutahizamu Mugenzi Bienvenu umaze iminsi afite imvune. Ibi byose biriyongera ku kuba myugariro Nsabimana Aimable yarasoje amasezerano y’amezi atatu yari yasinyiye Urucaca.

Serumogo amaze gukina imyinshi muri Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button