Imikino

Handball: U Rwanda rwerekeje muri ¼ cya IHF-Trophy

Nyuma yo gutsinda umukino wa Kabiri mu irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 20 muri Handball, ryiswe IHF-Trophy, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahise ikatisha itike yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza.

Ingimbi z’u Rwanda zarwimanye muri Congo-Brazzaville

Ni irushanwa riri kubera mu gihugu cya Congo-Brazzaville. U Rwanda rwakinaga umukino wa rwo wa Kabiri n’ikipe y’igihugu iri mu rugo ya Congo-Brazzaville.

Izi ngimbi z’u Rwanda, zahiriwe n’uyu mukino ziwutsinda ku bitego 34-32. Iyi ntsinzi yaje yiyongera ku mukino u Rwanda rwari rwanyagiye Madagascar ibitego 50-29.

Umukino usoza iyo mu matsinda, u Rwanda ruri gukina na Guinéa mu mukino watangiye Saa yine za mu gitondo [10h].

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button