Umuhanzikazi Visha Keiz umwe mu bazwiho ubuhanga ariko bitakunze guhira ngo yamamare hano mu Rwanda, kuri ubu aracyakotana muri muzika.
Visha Keiz wifuza kuba icyamamare muri muzika kuri ubu yamaze gukorana indirimbo na Red-Q umuhanzi w’umugande yasohokanye n’amashusho meza.
Ni indirimbo yitwa “Nyash” iri mu njyana ibyinitse yakorewe mu gihugu cya Uganda, itunganywa n’abahanga bo muri icyo gihugu.
Visha Keiz avuga ko yakoranye na Red-Q uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda nyuma yo guhurira kenshi mu bitaramo muri kiriya gihugu.
Yabwiye UMUSEKE ko “Nyuma yo kumubonamo ubuhanga twifuje gukorana.”
Avuga ko yiteze umusaruro muri iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Aban Beats na Sydney Wala watunganyije amashusho yayo.
Uyu muhanzikazi avuga ko gukorana n’abahanzi bo muri Uganda biri gutuma umuziki nyarwanda urenga imipaka ukajya no mu bihugu by’abaturanyi akaba afite icyizere ko nawe bizamuhira.
Reba hano amashusho y’indirimbo Nyash
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW