Inkuru NyamukuruUbukungu

Banki Nkuru yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 20Frw

Banki Nkuru y’Igihugu yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20Frw zizapiganirwa ku isoko kugera kuri uyu wa Gatatu.

Inyubako ya Banki Nkuru y’Igihugu

Izi mpapuro mpeshamwenda zifite igihe cy’imyaka 20 kugira ngo abazigura bazasubizwe amafaranga yabo hamwe n’inyungu.

Mu itangazo Banki Nkuru yasohoye rivuga ko kuva ku wa Mbere tariki 16 Mutarama, 2022 yatangiye kwakira ubusabe bw’abakeneye kuzigama amafaranga yabo binyuze muri izi mpapuro mpeshamwenda.

Gufunga isoko bizaba kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama, 2023 ku isaha ya saa kumi (16h00) mu gihe ku isaha ikurikiye ya saa kumi n’imwe (17h00) abazaba batsinze bazamenyeshwa ibisubizo.

Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko impapuro mpeshamwenda ari ishoramari ryizewe (risk free investment).

Ivuga ko uryitabiriye aba yizeye guhabwa inyungu ku gihe, ndetse akazasubizwa amafaranga ye yashoye iyo igihe cyagenewe kuri izo mpapuro mpeshamwenda kirangiye.

Abakeneye gushora amafaranga yabo mu kugura izi mpapuro mpeshamwenda banyura muri Banki bakorana na zo cyangwa ku bakomisiyoneri (Blockers) bemewe ku isokoro ry’imari n’imigabane.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button