Imikino

AMAFOTO: Ally Niyonzima n’umukunzi we bakomeje kurikoroza

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Niyonzima Ally n’umukunzi we usanzwe ari Umunyamideli uzwi nka Muni Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kugaragaza ko baryohewe n’urukundo.

Ally Niyonzima na Muni Boss Lady bakomeje kuryoherwa

Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2022, ni bwo Niyonzima Ally yagaragaye ari mu bihe byiza n’umukunzi we nyuma yo kumusanga mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Aba bombi babicishije ku mbuga nkoranyambaga za bo, buri umwe akomeje kugaragaza ko yishimiye kandi anyuzwe n’urukundo ahabwa na mugenzi we.

Amafoto n’amashusho yagaragaye mu masaha make ashize, agaragaza Ally na Muni Boss Lady basomana umunwa ku wundi ndetse bari kumwe n’inshuti za bo mu bihe byiza.

Ubwo yari ageze i Burundi agiye kureba Ally, uyu musore yahise amusaba kuzamubera umugore w’isezerano ndetse abimwambikira impeta imbere y’inshuti ze za hafi.

Ubusanzwe Muni Boss Lady asanzwe aba mu gihugu cya Nouvelle-Zélande, yatangiye kuvugwa mu rukundo nyuma yo gupfusha uwari umugabo we, Kapaya Christus mu 2018. Nyuma y’umwaka umwe gusa umugabo we apfuye, ni bwo uyu Munyamideli w’Umunyarwandakazi yatangiye kuvugwa mu rukundo na Niyonzima udafite ikipe ubu.

Uyu mukinnyi w’Amavubi akomeje kuryoherwa n’ibihe by’urukundo
Ally n’umukunzi we bari mu buryohe bw’urukundo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button