Inkuru NyamukuruInkuru zindi

U Rwanda ruzayobora Inteko rusange y’Ikigo gishinzwe ingufu zisubiranya ku isi

U Rwanda rwatorewe kuzakira inteko ya 14 y’ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe ingufu zisubiranya, (International Renewable Energy Agency, IRENA) izaba mu mwaka wa 2024.

Amb. Emmanuel HATEGEKA ni we wemeye ko u Rwanda ruzayobora iriya nteko

Aya mahirwe u Rwanda rwayabonye mu nteko rusange ya 13 ya kiriya kigo ibera i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Uhagarariye u Rwanda  mu bihuhu birimo  Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Amb. Emmanuel Hategeka yavuze ko yishimiye kuba u Rwanda rwagiriwe icyizere.

Yagize ati “Ndashimira inteko ku bwo kugirira icyizere u Rwanda, ruzayobora inteko rusange itaha. Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, nishimiye inshingano, nshimira icyizere n’ubushake mu guhindura ingufu.”

Ambasaderi Hategeka yavuze ko u Rwanda rushyize imbere guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, rushyira mu bikorwa amasezerano ya Montreal ajyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Yavuze ko u Rwanda ruha amahirwe abashoramari mu guteza imbere ibijyanye n’ingufu

Mu 2012, Abanyarwanda 15% nibo bari bafite amashanyarazi ariko ubu nibura 75.3 % by’abaturage bose mu gihugu bacana umuriro waba ukomoka ku mashanyarazi cyangwa izindi ngufu.

Kugira ngo ibyo bishoboke, byatewe n’ubushake bwa politiki ya Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kwegereza abaturage amashanyarazi, aho gahunda ari uko ikigero cy’abagerwaho n’amashanyarazi kizagera ku 100% mu 2024.

Inteko rusange y’uyu mwaka yabereye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Ubeshya kenshi wageraho nawe ukibeshya! Mu mwaka umwe, twese (100%) tuzaba dufite amashanyarazi! Hahahahahaha! Halya ngo ubu tugeze kuri 75%? Uvuga ibyo yumva adafite isoni? Abazenguruka igihugu bavuga ko turi hagati ya 15 na 20%. Uwashaka ko tuvugwa neza yenda yakuba iyo mibare kabili ariko kuvuga 75% ni ugusetsa!

  2. Rebero utuyehe? Harumurenge Uzi utageramo umuriro?uziko Ubu umuntu uri mukiciro CY mbere ahabwa umurasire kubuntu?cyeretse niba umuriro ushaka aruwa reg gusta,Ikindi Uretse abari mumanegeka naho hacye ntekereza ko ntahantu hataragera umuriro njye ubikubwira Uretse ,nyamasheke,kamembe,na rubavu ntakandi karere ntarageramo numurenge number ntarageramo rwose ibyo mvuga mbihagazeho rwose ariko mukuri utwo turere sindatugeramo habaye ariho uvugira CY utuye byashoboka ariko ahandi urumubeshyi cyanee rwosee

    1. Ariko kuki ikinyoma kikuba kumutima. Ubu uhagaze ku maguru yombi uti usibye mu manegeka ahandi abaturage bafite umuriro. Shame on you.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button