Imikino

Abayovu bakoze umuhuro utegura imikino yo kwishyura

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwasangiye n’abakunzi b’iyi kipe hagamijwe gutegura imikino yo kwishyura no gukuraho urwikekwe rwavugwaga muri iyi kipe yo ku Mumena.

Ubusabane bwari bwitabiriwe

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, ubera mu Akarere ka Kicukiro, witabirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi ba yo bari mu byiciro bitandukanye.

Uyu muhango wiswe ‘Gala&Greet’, waganiriwemo byinshi bitandukanye birimo kurebera hamwe uko iyi kipe yasoje imikino ibanza ya shampiyona ariko kandi hagategurwa imikino yo kwishyura uhereye ku wa Gasogi United tariki 20 Mutarama 2023.

Mu gutegura neza imikino yo kwishyura bari mu mwuka mwiza, Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yahise atanga miliyoni 1 Frws kuri imwe n’igice y’agahimbazamusyi kari katarahabwa abakinnyi, maze abandi bishakamo andi bahita bayaha abakinnyi.

Abafashe ijambo bose, bavuze ko bifuza igikombe cya shampiyona bamaze imyaka igiye kurenga 30 batazi.

Mu bindi byakozwe, harimo gukusanya amafaranga yo gutegura neza imikino yo kwishyura, ndetse ku ikubitiro habonetse arenga miliyoni 5 Frws.

Ibi byose byakozwe, byahise bikuraho amakuru yavugaga ko mu muryango mugari wa Kiyovu Sports, nta rwikekwe ruhari kuko bavuze ko bagomba gukorera hamwe bagafatanya gushaka igikombe cya shampiyona cyabaciye mu myanya y’intoki umwaka ushize.

Iyi kipe yo ku Mumena, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 inganya na AS Kigali ya mbere zigatandukanywa n’ibitego zizigamye.

Abafana bo batanze ibitekerezo mu bwisanzure
Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar
Bibichou yari yizihiwe
Visi perezida wa Kiyovu Sports, Karim
Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis
Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Company LTD, yari ahari
Umubitsi wa Kiyovu Sports, Kayiganwa Ange
Alain-André Landeut yari muri uyu muhuro nawe!
Umusangiza w’amagambo yari Lion Manzi
Abayovu bari babukereye
Gahunda zose zari zateguwe neza

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button