Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yasabye ko ingendo zo hanze y’igihugu ku bagize Inteko Ishinga Amategeko n’abakozi ba Leta zihagarara mu rwego rwo kuzigama amafaranga y’umurengera azigendaho.
Perezida Museveni mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yatangizaga amahugurwa mu bijyanye no gucukura Peteroli i Kigumba, yashimangiye ko Abadepite n’abandi bakozi ba Leta bagomba guhina akarenge mu ngendo zo hanze y’igihugu.
Ni ingendo avuga ko zitwara amafaranga y’umurengera akwiriye gukora ibikorwa by’iterambere birimo guhugura inzobere mu bushakashatsi kuri Peteroli.
Museveni avuga ko mu 2025, Uganda yizeye gutangira kuvoma amamariyoni mu bubiko bwayo bwa Peteroli ariko biteye agahinda kuba ikigo gishinzwe guhugura inzobere z’imbere mu gihugu mu bucukuzi bwa Peteroli kitaruzura kubera kubura amafaranga.
Avuga ko amafaranga asesagurwa mu ngendo zo hanze akenewe byihutirwa muri Uganda Petroleum Institute-Kigumba.
Yagize ati ” Amafaranga apfa ubusa mu ngendo zo hanze, nyamara i Kigumba bararira amafaranga, abakozi ba Leta n’abadepite muhagarike ingendo mu mahanga.”
Byitezwe ko umuyoboro uzavana peteroli idatunganyije ku Kiyaga cya Albert muri Uganda igezwe ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, mu ntera ya kilometero 1400.
Iyo peteroli izajya ivanwa ku Cyambu cya Tanga igezwe ku byambu bya Shanghai mu Bushinwa na Rotterdam mu Buholandi.
Nubwo uzinjiza amamiliyoni akavagari, abaharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’uburenganzira bwa muntu bavuga ko uzashyira mu kaga ubuzima bw’abantu ndetse ukangiza ibidukikije.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW