Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rwanda: Hatahuwe abantu bamaze igihe ku ngoyi mu rugo rw’umuturage

Inzego z’umutekano n’abaturage batahuye abantu babiri bamaze igihe ku ngoyi mu rugo rw’umuturage bivugwa ko ari Umuvuzi.

Umuturage yasanzwe aziritse iminyururu idanangiye n’ingufuri

Ku wa Gatandatu nibwo ayo makuru yamenyekanye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruganda, mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke.

Umusore witwa Uwimpuhwe Emmanuel w’imyaka 26 bakunda kwita Murokore, uturuka mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, yasanzwe aziritse ku kiraro hakoreshejwe iminyururu, amaguru ye n’amaboko biziritse.

Mukamusoni Soline w’imyaka 60, wo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Muyongwe, mu Kagari ka Bumba, na we yasanzwe muri urwo rugo.

Umugabo witwa Bizimana Claver w’imyaka 60 ukora ubuvuzi gakondo, ni we bivugwa ko yitaga kuri bariya bantu basanzwe mu rugo rwe, amakuru avuga ko bahamaze ibyumweru bibiri.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste yabwiye UMUSEKE ko uriya muturage basanze azirikishijwe iminyururu “ngo yavurwaga imyuka mibi.”

Yavuze ko ukekwaho gushyira ku ngoyi uriya muturage yashyikirijwe Police sitasiyo ya Rushashi, naho uwari aziritswe yazituwe.

Amakuru avuga ko uyu amaze ibyumweru bibiri muri uru rugo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button