AfurikaAmahanga

DRC: Ibyihebe byateze igisasu ku rusengero

Leta ya Congo irashinja ibyihebe bifitanye isano na Islamic State kuba inyuma y’igisasu cyahitanye abantu ku rusengero rwa Pantekote ahitwa Kasindi, mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Kasindi ni agace kegereye cyane Beni ahazwi nk’indiri ya ADF

Abantu 10 bahiseze ubuzima bakaba bari abayoboke b’iri torero bari mu masengesho.

Nibura abanda bantu 39 barakomeretse. Igisirikare cya Congo kivuga ko iki gitero cyakozwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), kikaba gifatwa nk’igitero cy’iterabwoba.

Umutwe wa ADF uri mu yenda kumara abantu muri Congo, ni umwe mu ikorera mu burasirazuba bwa Congo ivugwaho kwica abantu mu bitero bitandukanye byibasira abasivile.

Itangazo ry’igisirikare cya Congo rivuga ko cyamaganye icyo gitero cya bombe, ndetse kikemaza ko bigaragara ko cyakozwe n’ibyihebe bya ADF.

Kasindi ni agace kari kuri Km 8 hafi y’Umujyi wa Beni ahazwi nk’indiri y’umutwe wa ADF.

IVOOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button