Mu gihe mu Rwanda hakomeje inkundura yo gushinga amadini n’amatorero, hari impungenge ko byagira ingaruka mu gihe abayatangiza badafite ubumenyi buhagije muri Tewolojiya, ibifatwa nk’akajagari gashobora gushyira mu kaga abayoboke babo.
Iyo uraranganyije amaso mu bayobozi b’amatorero mu Rwanda usanga ari bacye babyize mu mashuri, na bacye babihuguriwe hari ubwo bavuga ko bayoborwa n’Umwuka Wera kurusha iby’amashuri byashyizweho n’abana b’abantu.
Kutiga no guhugurwa mu ijambo ry’Imana niho usanga hari bamwe barangwa n’imyitwarire mibi ndetse no gukora amakosa ashingiye ku marangamutima, bishobora kuyobya abo bigisha ku bwo kutamenya ibyo bakora.
Ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 abarimu n’abanyeshuri biga Tewoloji mu ishuri rya ACT (Africa College of Theology) bahuriye mu birori byo kwakira abanyeshuri bashya ‘Convocation Ceremony’ bagera kuri 20.
Ni abanyeshuri basanze bagenzi babo basaga 250 biga amasomo ya Tewolojiya kuva mu mwaka wa 2021 iri shuri ryemererwa gukora nka Kaminuza.
Bavuga ko kwiga amasomo ya Tewolojiya bahisemo neza kuko nta cyiza nko gukora umurimo w’Imana warabonye abaguhugura ku ijambo ryayo.
Pastor John Bosco Kanyangoga Umuyobozi wa Zion Temple Ishami rya Nyarutarama, uri kwiga Master’s muri Tewolojiya muri Africa College of Theology (ACT) avuga ko abakozi b’Imana n’abandi bayobora amatorero batarahuguwe mu bya Bibiliya akenshi batwarwa n’amarangamutima.
Ati “Ugasoma nk’ijambo bijyanye n’ibihe urimo gucamo bikagukoraho, ugasanga urimo kwigisha amarangamutima yawe cyane kurusha uko Bibiliya yashakaga kwigisha.”
Avuga ko imyumvire iciriritse igaragaza abiga Tewolojiya nk’abantu bayoborwa n’ibyo bize mu mashuri kurusha Umwuka Wera igomba gucika, ijambo ry’Imana rigatangwa n’ababyize nk’indi mirimo.
Liliane Nyirarukundo wize muri Africa College of Theology uteganya no gukomeza mu cyiciro cya Master’s, ashishikariza abigisha ijambo ry’Imana kujya mu mashuri bakarimenya by’ukuri, bagahabwa ubumenyi n’abantu babyize bafite Umwuka Wera.
Ati “Nabagira inama yo kuza bakiga, bakongera ubumenyi, hari igihe umuntu aba azi ko arimo kwigisha ijambo ry’Imana ariko hakabaho gutandukira.”
Asaba Abakristo basanzwe kugana amashuri ya Tewolojiya kuko bibafasha gutahura inyigisho z’ibinyoma, ngo Imana ishaka ko abana bayo bamenya ubwenge kandi yashyizeho uburyo bwo kumenya byimbitse ijambo ryayo.
Diana Kamugisha Umuyobozi ufite mu nshingano kwita ku banyeshuri muri Africa College of Theology yahamagariye abayobozi b’amatorero mu Rwanda gushishikariza abapasiteri n’abavugabutumwa kwiga mu ishuri rya Bibiliya kugira ngo bigishe ijambo ry’Imana bafite ubumenyi bwimbitse.
Avuga ko bahura n’inzitizi za bamwe mu bapasiteri batarangije amashuri yisumbuye bifuza kwiga muri ACT iherereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, gusa ngo abacikirije ayisumbuye babasaba kuyasoza kuko kwiga bitagira imyaka.
Avuga ko iri shuri ryagabanyije amafaranga, by’umwihariko hashyizweho uburyo bwo kwishyura mu byiciro mu rwego rwo korohereza abakozi b’Imana.
Africa College of Theology itanga amasomo mu byiciro bibiri, amasomo amara umwaka umwe (Post Graduate ) ndetse n’andi y’imyaka itatu (bachelor’s degree).
Kugeza ubu iri shuri ryigwamo n’abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nigeria, Gabon, Angola n’ahandi.
Mu Ukuboza uyu mwaka abagera kuri 200 bazahabwa impamyabumenyi muri ACT, akaba aribwo iyo Kaminuza izatangira kohereza abanyeshuri bayo mu matorero nk’abashumba bahuguwe.
Bashobora kandi kuzakora mu bigo bya Gikristo ndetse n’abayobozi mu mirimo itandukanye atari mu rusengero gusa.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ruherutse gutangaza ko abapasiteri bose bagomba kuba barize Tewolojiya mu rwego rwo guca akajagari k’abakora uyu murimo batawuhugukiwe.
Ni muri urwo rwego ACT yitezweho kuba umuyoboro mugari wo kurandura ako kajagari ka bamwe bitwikira umuhamagaro bakaba bayobya abayoboke babo.
Liliane Nyirarukundo avuga ko umuntu wese akwiriye kumenya ijambo ry’Imana, kwiga no kwihugura mu masomo ya Tewolojiya
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Bose ngo baba bakoreshwa n’umwuka wera harya? Hanyuma bakabanza gusaba ituro ngo umwuka ubone kubazamo!!! Harya ubu Rugagi arihe? Za ntama ze zasabwaga ayo kugura amakote n’inkweto zo muri Italy, kwishyura salle ya Serena, kugura imodoka ihenze ngo y’umukozi w’Imana, …. ubu ziragiwe nande?
Kwiga Thelogie ni kimwe ariko kuba intangarugero no kwigisha ibifatika byahindura abantu bazima ni ikindi.None se tuvuge ko abaminuje muri theologie ari bo bafite abayoboke b’itangarugero mu myitwarire myiza?Ni byiza rwose kwiga ibijyanye na Domaine urimo ariko gutandukira ntibiterwa gusa n’uko utabyize ahubwo ni kamere muntu n’izindi mpamvu nyinshi. Iyo Satani yahagurutse theologie iburizwamo.Twarabibonye muri genocide yakorewe abatutsi aho bamwe mu bihaye Imana batandukiriye kandi ari inzobere muri theologie.Nange ndi Pastor sinize theologie ariko ndashaka kuyiga nk’ubumenyi muri Domaine bwunganira agakiza nkesha Kristo.Mutandukanye rwose ubumenyi n’ubupfura.Murasanga abize hari byinshi bibi bahuje n’abatarize.Murakoze.
Kongera ubumenyi ningombwa kubavugabutumwa