Papi Clever na Dorcas bakoze igitaramo gikomeye cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, bafashwa n’abandi bahanzi barimo Ben&Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.
Hari imyanya y’ubuntu igera ku 2,000 yuzuye rugikubita! abandi bishyuye 10,000 Frw 30,000Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP.
Mbere yo kujya ku rubyiniro babanjirijwe na Rene Patrick n’umufasha we Tracy Agasaro bayoboye iki gitaramo, mu muriri n’ubuhanga bwabo mu kuririmba binjije mu mwuka abitabiriye iki gitaramo cyafunguye imiryango saa cyenda.
Nk’ibisanzwe Tracy na Rene Patrick bashyize mu bicu abitabiriye iki gitaramo binyuze mu majwi meza n’uburyo bwihariye bayoboramo igitaramo.
Hari aho Tracy Agasaro mu gutebya kwinshi yagize ati ” Ndi umugore wa Beau gars de Jesus, ni Umugabo Imana yampaye.”
Bombi bavuze ko batewe ishema no kuyobora igitaramo cya Papi Clever na Dorcas nk’umuryamgo mwiza kandi Imana yishimira.
Saa 18: 40 Nibwo Papi Clever na Dorcas binjiye ku rubyiniro. Abantu bose bahise bacana amatara ya Telefone mu rwego rwo kubereka ko babashyigikiye.
Mu myambaro myiza bambitswe n’iduka rya Ma Colombe ryateye inkunga iki gitaramo bari baberewe bya nyabyo.
Bakigera ku rubyiniro babanje gupfukamira Imana ishobora byose bati “Nari mboshye arambohora, narindwaye arankiza, tumushime, niwe Mwami uhoraho.”
Ku rubyiniro Papi Clever n’umufasha we mbere yo kwanzika ngo baririmbe, bakiriye ku rubyiniro abakobwa babo babiri beza, Papi avuga ko ari abana Imana yishimira kandi bazayikorera binyuze mu buhanzi kuko umukuru yatangiye kwerekana inyota yo gukunda umuziki.
Saa 18:50 Papi Clever na Dorcas bahereye ku ndirimbo bahawe na mwuka wera bayitirira iki gitaramo cyabo cya mbe
Ni indirimbo “Uvuze Yego” baririmbanye n’abakunzi babo bari bafite umunezero mu maso, maze bakurikizaho indirimbo zo mu gitabo.
Abantu barazizi bose, nta n’umwe wari ufite umwanya wo gupfusha ubusa, bari bahagaze nta kwicara.
Saa 19:23 Papi Clever na Dorcas bakiriye umuramyi Hirwa Gilbert wabanje kwivuga, ko akunda Imana ndetse asaba abantu kwikoreza Yesu imitwaro yabo kuko aruhura.
Ni umuhanzi mushya utaramamara mu muziki wo guhimbaza Imana gusa indirimbo ye “Irakuzi” ntiyabaye nshya mu matwi y’abitabiriye, bigaragara ko imbere ye ari heza.
Asoza kuririmba yagize ati ” Imana ibahe umugisha.”
Saa 19:33 Umuhanzi mushya Jonathan Nish nawe yahawe ikaze, abanza kwifuriza umwaka mwiza abitabiriye igitaramo.
Yinjiranye umuriri mu ndirimbo ye “Uko yandryoheye” isobanura inkuru y’uwamubambiwe akamwugururira amarembo y’ijuru.
Saa 19:40 Rene Patrick na Tracy basubiye ku rubyiniro bakira abahanzi barimo Danny Mutabazi, Jado Sinza, Sam Kabera, Bosco Nshuti n’abandi baje gushyigikira bagenzi babo.
Saa 19:45 Umuhumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie yavuze ko Yesu Kristo afite ububasha bwo kubeshaho ibintu ko ibyo abana b’abantu basaba n’ibyo bafite byaremwe na Kristu.
Ati “Ibintu byose wumva byaba bibangamiye ubuzima bwawe afite ububasha bwo kubikora, buri gihe azi aho guhera, Yesu azi ibyo ukeneye, azi ibyo wifuza n’ibyo ukennye.”
Yakomeje agira ati “Abantu mwese muri hano Yesu abafitiye impuhwe.”
Yasabye ko ibitaramo nk’ibi byakorwa kenshi mu kwamamaza ijambo ry’Imana hirya no hino mu gihugu kuko ari amahirwe kuba u Rwanda rutabangamira abamenyekanisha ubutumwa bwa Yesu Kristu.
Yakomeje agira ati”Abantu mwese muri hano Yesu abafitiye impuhwe.”
Saa 20:31 Hakiriwe Prosper Nkomezi wongeye guhaguritsa abitabiriye iki gitaramo nyuma yo kumva ijambo ry’Imana.
Nk’umuhanzi umaze kugwiza igikundiro ntiyagowe no gusubiza abantu mu bushyuhe binyuze mu ndirimbo ze zizwi na benshi.
Ati “Imana imenya ibidukwiye mu gihe nyacyo, ntacyo yavuze ngo gihere.”
Nyuma y’indirimbo “Ibashagukora” yakurikijeho “Wanyujuje“, “Nzayivuga“, n’izindi zahembuye imitima ya benshi.
Saa 21:00 Papi Claver na Dorcas bagarutse ku rubyiniro babanza gushimira abakomeje kuryoherwa n’igitaramo by’umwihariko ababyeyi babo baje kubatera ingabo mu bitugu.
Papi ati “Ivugabutumwa rihera iwacu mu rugo.”
Icyiciro cya kabiri cyatangiranye n’indirimbo “Narakwiboneye” avuga ko yayikomoye kuri Mama we waje kubashyigikira.
Bakomerejeho izindi zo mu gitabo n’izindi zabo bashyize hanze mu bihe bitandukanye.
Yafashe umwanya wo gushimira Pasitoro Aimable Usabyesu wamwigishije umuziki ubwo yari ananiwe kandi arushye mu bukene.
Ati “Ndamukunda cyane ni Papa wanjye.”
Hafashwe umwanya wo kumurika umuzingo w’indirimbo 300 bakoze zirimo izo mu gitabo z’agakiza no gushimisha.
Abantu batandukanye baguze iyi album bitewe n’ubushobozi bwa buri umwe wese.
Saa 22:20 Josh Ishimwe uzwi mu kuririmbira Imana binyuze mu njyana Gakondo yasusurujije imbaga y’abitabiriye mu mudiho mwiza.
Ni umusore wagaragarijwe igikundiro ku buryo budasanzwe, we n’itsinda bari kumwe ryabyinaga Kinyarwanda bahacanye umucyo.
Ati “Reka ndate Imana Data mvuge ibigwi byayo.”
Yazamuye imbamutima z’abo muri Kiliziya Gatulika by’umwihariko abakunda indirimbo zaho, byari ibicika.
22:38 Ben&Chance baririmbana nk’umugore n’umugabo binjiye ku rubyiniro basaba abantu bose kwinjira mu gitaramo nta kwifata nyuma y’uko hari Bamwe bari batangiye gutaha.
Binjiriye mu ndirimbo “Amarira ya Yohani” iri muzikunzwe ku rugero rwo hejuru haba mu Rwanda no hanze.
Bati “Abizera Umwana w’Imana ntibazabona itegeko ry’urupfu.”
Bakurikijeho iyitwa “Yesu arakora” ishingiye ku buhamya bwo kuba bari baratinze kubona urubyaro, bayirimbanye n’abantu Bose kuko nta n’umwe wari wicaye.
Bati “Abo Imana yabereye ibyiringiro tuyiramburire ibiganza” Aha bahise banzura ko nta mwanya wo kugenda gahoro kugeza bavuye ku rubyiniro.
Hafashwe ifoto y’urwibutso y’imiryango ya Ben&Chance, Papi Clever na Dorcas hamwe na Tracy na Rene Patrick.
Igitaramo cyasojwe na Papi Claver na Dorcas bashimira buri umwe wese wafashe umwanya akaza kubashyigikira mu gitaramo cya mbere bakoze mu Rwanda.
Nta kwicara byahabaye, abantu bari bizihiwe
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW