AmahangaInkuru Nyamukuru

Impuruza ku bitero bya FARDC n’ingabo z’u Burundi mu Minembwe

Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batanze impuruza ku bitero simusiga by’Ingabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi mu gace ka Minembwe byitiriwe kurandura burundu umutwe wa Twirwaneho.

Ibitero bya FARDC na FNDB n’imitwe yitwaje intwaro bizoreka imbaga mu Minembwe

Sosiye Sivile y’Abanyamulenge ba Minembwe ivuga ko ku wa 11 Mutarama 2023 mu nama yabereye i Madegu hemejwe ibitero byo guhanagura burundu umutwe wa “Twirwaneho” urinda ubwoko bwabo.

Ingabo za Congo n’iz’u Burundi zabwiye abo mu Minembwe ko muri ibi bitero zizafatanya n’imitwe irimo Mai Mai n’indi yemeye gukorana nabo.

Abanyamulenge babwiwe ko itegeko ryaturutse ibukuru mu rwego rwo gukuraho uriya mutwe urinda ubu bwoko abarimo Mai Mai, Biloze Bishambuke, FDLR, CODECO, Red Tabara n’indi ihiga bukware Abanyamulenge.

Ukuriye ingabo z’u Burundi ziri mu Minembwe yagize ati “Turi mu bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro yemeye gukorana natwe, sitwe duhitamo ni FARDC.”

Ni mu gihe ku wa 12 Mutarama 2023 Colonel Rugabisha Alexis, Umuyobozi wa Brigade ya 12 yemeje ko FARDC n’ingabo z’u Burundi n’indi mitwe yemeye gukorana nabo bahawe itegeko ryo kwirukana “Twirwaneho.”

Avuga ko ingabo za FARDC ziri ahitwa Kilembwe na Lulimba zaje kwifatanya n’izo mu Minembwe, yongeraho ko batazarasa Mai Mai kuko yemeye gukorana nabo.

Abaturage bo mu Kabingo bavuga ko aba Mai Mai bihuje na FARDC kandi biteguye kugaba ibitero umwanya ku mwanya.

Perezida wa Sosiye Sivile y’Abanyamulenge ba Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi Cadet avuga ko imikoranire y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ari ikimenyetso cya Jenoside ku bwoko bw’Abanyamulenge.

Avuga ko “Amateka y’u Rwanda mu 1994 yabahaye isomo” ko imikoranire ya FARDC, FNDB n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kurundwa mu misozi miremire ya Minembwe izoreka imbaga mu gihe amahanga yakomeza kurebera.

Ku wa 5 Mutarama 2023 Sosiyete Sivile ya Minembwe yari yasabye kwerekwa ko imikoranire y’ingabo z’u Burundi na FARDC igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Icyo gihe babajije impamvu bahisemo kuzana izi ngabo muri Minembwe aho kuzijyana mu bice birimo imitwe ya Mai Mai, na FDLR ihohotera abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Basabye ko abasirikare b’Abarundi bakagombye kubanza kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yo mu Burundi irimo Red Tabara na FNL-Nzabampema iri mu yica ikanatoteza Abanyamulenge.

Bavuga ko Guverinoma y’u Burundi ikwiriye kumenya ko irimo gukorana n’abakora ibikorwa bitari byiza cyane cyane ingabo za FARDC zibarizwa muri brigade ya 12 izwi mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo ku baturage ba Minembwe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button