AmahangaInkuru Nyamukuru

Burundi: Umunyamakuru watotejwe kenshi n’ubutegetsi yapfuye

Umunyamakuru ukomeye mu gihugu cy’u Burundi Nindorera Agnes yitabye Imana kuri uyu wa gatanu nyuma yo kurwara umwanya muto cyane.

Umunyamakuru Nindorera Agnes yitabye Imana

Nindorera Agnes yinjiye mu itangazamakuru mu ntangiriro za 1990 nyuma yo gusoza amashuri y’itangazamakuru mu Burundi no muri Free University of Brussels.

Ni umunyamakuru wamamaye mu gihe u Burundi bwari mu ntambara yahangamuye ubutegetsi bwa Petero Buyoya.

Kenshi inzu ye yarasatswe, ibikoresho bye by’akazi bifatwa na guverinoma ndetse ahatirwa kwimuka ngo yirinde gutotezwa.

Mu ntambara y’amoko y’Abahutu n’Abatutsi mu Burundi yahitanye abagera 200.000, abo mu muryango we 64 barishwe.

Ntiyacitse intege, yakomeje imirimo ye mu gihe cy’intambara aho yahuye n’itotezwa kubera ukuri yashyiraga hanze.

Nindorera Agnes ku butegetsi bw’ishyaka rya CNDD-FDD nabwo yafunzwe kenshi azira gutangaza amakuru adashimisha Leta.

Yakoreye ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye birimo Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, Studio Ijambo, Ibiro ntaramakuru bya leta mu Burundi n’Ijwi rya Amerika.

Nindorera yigeze kuyobora kandi Ishyirahamwe ry’abagore b’abanyamakuru mu Burundi, AFJO, aba n’umwe mu bagize ihuriro ry’abagore baharanira amahoro n’umutekano mu Burundi.

Yari azwiho kutarya iminwa no kutabogamira ku bwoko runaka mu gihe iki kibazo cyari cyarazonze abanyamakuru mu Burundi.

Abanyamakuru batandukanye mu Burundi bavuga ko azibukirwa ku bwitange no guharanira iterambere ry’uyu mwuga mu Burundi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button