Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Umuturage yavumbuye “igisasu” aho cyari giteze

Siborurema Célestin wo mu Mudugudu wa Naganiro, mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga yagiye gucukura amabuye yo kubaka ahabona igisasu cyo mu bwoko bwa “Mine Anti-Personnel”.
Umuturage yasanze Igisasu cyo mu bwoko bwa Mine Anti-Personnel mu kirombe cy’amabuye .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel  yemereye UMUSEKE ko ayo makuru ari ukuri.

Habiyaremye yavuze ko uwo muturage yabonye icyo gisasu ahagana saa saba n’iminota 25  za ku manywa abimenyesha inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko inzego z’Umutekano zihutiye kujyayo barahazitira banahashyira uburinzi ndetse n’ikimenyetso kiharanga kugira ngo hatagira abo iki gisasu gikomeretsa.

Ati “Aho icyo gisasu kiri ni hafi y’ingo z’abaturage ariko ntacyo kibatwara kubera ko harinzwe.”

Habiyaremye avuga ko bagiye kubimenyesha Ingabo z’Igihugu kugira ngo bagitegure.

Bamwe mu baturage bari hafi y’aho icyo gisasu cyabonetse, bavuga ko nta Kigo cya Gisirikare cyigeze kihaba ahubwo bagakeka gishobora kuba cyarahaguye mu gihe cy’abacengezi.

Habiyaremye yasabye abaturage kwitondera ikintu cyose batazi ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego  z’Umutekano.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button