Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru, yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi atandatu kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, nibwo urubanza rwaburanishijwe mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Kayumba ibyo byaha arabihakana. Yasabye urukiko kugirwa umwere rukamuhanaguraho ibyo byaha yise ibihimbano biri mu nyungu za politiki.
Umushinjacyaha ashinja Christopher Kayumba ko yafashe ku ngufu abakobwa 2, umwe wari umukozi we n’undi wigaga muri Kaminuza mu itangazamakuru.
Umushinjacyaha yavuze ko muri 2012 aribwo yafashe ku ngufu uwari umukozi we bwa mbere yamusabye gukora isuku mu cyumba cye.
Umushinjacyaha kandi yavuze ko muri 2017 nabwo yashatse gufata undi mukobwa wigaga muri kaminuza ariko akamunanira.
Ni icyaha yarezwe nyuma y’imyaka 9 y’igihe bivugwa ko cyakorewe.
Umushinjacyaha abwira urukiko ko umukozi yanze kubivuga kuko yabonaga Kayumba atinyitse, kandi ko icyaha cyo gufata ku nufu gishobora kuregerwa mbere y’uko kimara imyaka 10.
Christopher Kayumba yireguye avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano; yafashe umwanya wo gusobanurira urukiko uko ibimenyetso ku byaha byo gufata ku ngufu bitahurwa mbere y’uko biregerwa n’urukiko
We n’umwunganizi we Me Seif Ntirenganya bavuga ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza.
Bavuze ko nta raporo ya muganga igaragaza niba icyaha cyarabaye.
Bati “niba nta raporo y’umuganga ihari twaje gukora iki mu rukiko?”; bongeraho ko amagambo gusa adashobora guhamya icyaha cyo gufata ku ngufu.”
Yabwiye urukiko ko ibyo birego byose byaje mu kwezi kwa Werurwe umwaka wa 2021 ubwo yaramaze gushinga ishyaka rya politiki yise Rwandese Platform for Democracy – icyo gihe kandi ngo abantu atavuze baramuhamagaye ngo bamusaba kwihutira kwisubiraho ku byo gushinga ishyaka cyangwa akabona ingaruka .
Umushinjacyaha yamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6; Kayumba asaba urukiko kumugira umwere rukemeza ko ibyo bamurega ari ibihuha bigamije kumutesha agaciro.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 10 Gashyantare 2023 saa yine za mu gitondo.
Dr Kayumba washinze ishyaka RPD, afunzwe akekwaho “gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW