Imikino

Onesme wirukanywe muri Police, yabonye akandi kazi

Rutahizamu, Twizerimana Onesme uherutse gutandukana n’ikipe ya Police FC, yasamiwe hejuru n’ikipe ya Gorilla FC iri kongera imbaraga mu bakinnyi ifite.

Twizerimana Onesme yasinyiye Gorilla FC amasezerano y’amezi atandatu

Mu minsi ishize, ni bwo Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru y’Igiposi cy’u, yatangaje ko yatandukanye na Twizerimana Onesme ndetse inamushimira ku bihe bagiranye.

Nyuma yo gutandukana n’iyi kipe, Onesme yavuzwe mu biganiro na Musanze FC yabereye kapiteni ariko amahitamo ye yamwerekeje muri Gorilla FC mu gihe cy’amezi atandatu.

Ibi byemejwe n’Ubuyobozi bwa Gorilla FC, bubicishije ku rukuta rwa Instagram bwavuze ko kwishimiye kumenyesha abantu ko bwamusinyishije amasezerano.

Onesme yamenyekaniye muri Sorwathé FC izwi mu cyiciro cya Kabiri, akinira amakipe arimo AS Kigali na APR FC.

Onesme (uri ibumoso) yamaze gutandukana na Police FC yari agifitiye amasezerano

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button