Inkuru NyamukuruInkuru zindi

Kigali: Byari amarira gusezera kuri Irakoze w’imyaka 12 wazize impanuka

Irakoze Ken Mugabo w’imyaka 12 uheruka , gupfira mu mpanuka y’imodoka yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, yasezeweho mu marira menshi.

Abana basezera mugenzi wabo wishwe n’impanuka

Mu ntangiriro z’iki cy’umweru nibwo abana 25 biga Path to Succes School, bakoze impanuka ikomeye, umwe agahita yitaba Imana.

Niyomugabo Gad, se wa Ken Irakoze Mugabo, yatangaje ko umuhungu we yabasigiye icyuho gikomeye cyane kuko yabavuyemo hakiri kare kandi mu buryo butunguranye.

Yavuze ko umuhungu we yari umunyeshuri ugira umurava cyane kandi utarigeze atezuka ku kubaha abarimu be nk’uko yubahaga ababyeyi.

Ni we wari ushinzwe ubugenzuzi bw’abanyeshuri yiganaga na bo mu wa gatanu, akaba yari ashinzwe kumenya abitabiriye amasomo no guhuza bagenzi be n’ubuyobozi bw’ishuri mu gihe hategurwa ibirori n’ibindi bikorwa by’ikigo.

Yagize ati: “Nk’umunyeshuri, Ken iteka yahaga umwanya w’imbere umukoro wose yahabwaga; imikorere ye izira amakemwa yemezwa n’abarimu bamwigishaga ndetse n’amanota meza yagiraga.”

Yakomeje ati “Yari afungutse umutwe mu bintu byose. Byagaragaraga ko yahaga agaciro buri kintu cyose yahawe nk’umukoro. Bitewe n’umuhate yari afite ku myaka ye, twabonye ko yashoboraga kugera ku kintu cyose yifuza mu buzima.”

Yashimiye inshuti n’abavandimwe babaye hafi muri ibi bihe.

Ati: “Kimwe mu bintu byatumye dukomeza guhagarara twemye muri ibi bihe by’ibigeragezo ni ukubona abantu benshi baduhumuriza.

Abavandimwe bacu, abarimu, abana biganaga na Ken n’ababyeyi babo, ubuyobozi bw’Ishuri yigagaho, abayobozi bakuru muri Guvrinoma na Polisi bose babanye natwe.”

Umuyobozi wa Path to Success, Rev .Gaby Opare,na we yagize ati: “Ken yari umunyeshuri w’umuhanga akaba yari mu nzira imugeza ku ntsinzi mu by’ukuri. Yari umwe mu banyeshuri bagira amanota ya mbere mu ishuri kandi yari uw’agaciro gakomeye muri bagenzi be.”

Akomeza vuga ko muri Path to Success Ken azibukirwa cyane ku mikoranire myiza yagiranaga na bagenzi be ahanini akaba yaraharaniraga ko abo bigana batsindira ku manota yo hejuru nka we.

Yatangaje ko urupfu rwa Ken rubereye igihombo gikomeye ababyeyi be, ishuri yigagaho ndetse n’Igihugu muri rusange.

Ati: “Mu by’ukuri tuzamukumbura cyane…”

Mugabo yari umwana wa kane mu muryango, akaba asize bashiki be babiri yakurikiraga na murumuna we umugwa mu ntege.

Kigali – Imodoka itwara abana biga kuri Path to Success yakoze impanuka

IVOMO: Imvaho Nshya

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Ni ukuri nihanganishije uyu muryango. Urupfu ruragatsindwa. Umwami Yezu abahe imbaraga zidasanzwe zo kubyakira no gukomera.

  2. Yooo!! ken IMANA imuhe ibiruhuko bidashira kdi nkumuryangowe ukomere ndetsenatwe nkabanyarwandatwese murirusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button