Inkuru NyamukuruMu cyaro

RUSIZI: Imodoka yo muri Congo yagonze umuntu

Imodoka ifite ibirango byo muri DRC  yavaga kuri Rusizi ya mbere ijya ku mupaka wa Kamanyora uhuza u Rwanda na Congo yagonze umuntu ahita apfa.

Abari muri iyi modoka bahise bayivamo bariruka

Umushoferi n’abari muri iyo modoka bayivuyemo bariruka.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Nyakarenzo, mu kagari ka Karangiro mu mudugudu wa Kabayego.

Ku isaha ya saa munani n’iminota 40 nibwo iyo modoka ifite purake CGO 9428AC22 yatobotse ipine ita umuhanda igonga umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko wari utuye mu murenge Gashonga, mu kagari ka Buhokoro mu mudugudu wa  Gahinga  ahita apfa.

Ntwawizera Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo mu kiganiro yahaye UMUSEKE yemeje iby’iyi mpanuka, ndetse yihanganisha abaturage.

Yagize ati “Yari ifite umuvuduko mwinshi ipine iratoboka, imodoka irenga umuhanda igonga udupoto two ku muhanda tw’utugarurarumuri n’umungabo witwa Niyonzima Emmanuel ahita apfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko umushoferi n’abagenzi bane bari mu modoka bayivuyemo bariruka, hafatwamo abagenzi  babiri.

Ati “Abandi kugeza ubu baracyashakishwa, umurambo uri mu bitaro bya Gihundwe. Twihanganishije abaturage, tunabasaba kwirinda guhagarara ku muhanda kuko impanuka itera itateguje”.

Amakuru ava mu baturage baturiye uyu muhanda avuga ko imodoka zituruka muri Congo zikunze kuhakoresha umuvuduko mwinshi zisiganwa no kugira ngo mu mupaka batazifungiraho.

Umuyobozi avuga ko iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Murabarenganya nta muhanda mwiza bamenyereye, nta n’amategeko yo kubahiriza bazi! Iyo bageze ino rero ni ukwirukanka mu muhanda gusa nk’ihene igeze mu murima w’ibijumba. Umuryango w’uyu muvandimwe wihangane.

  2. Mubababarire iwabo nta mategeko y umuhanda ahaba, umuntu atwara uko abyumva, umuryango wuwo nyakwigendera wihangane, Kandi impamvu birutse iwabo iyo ugonze umuntu agapfa nawe bahita bakwica bigahuriramo.

  3. Izi commentaire zirashekeje pe! Ubwo iyo mumvuga ngo ntamategeko congo ahaba gc imihanda,mwibagiwe impanuka zirikwica abantu iwanyu? Nonese niba mwe muyazi kubera iki buri munsi harigupfa abantu kubera impanuka? Nimugende gake kuko namwe ntayo munzi kandi niyo mihanda mito mwiratana indashobora kucamo ni modoka 3 😁

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button