AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Perezida wa M23 yahuye n’umuhuza Uhuru Kenyatta – Ibyo baganiriye

Ibiro bya Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, ndetse ubu akaba ari umuhuza mu bibazo bya Congo, byasohoye itangazo rijyanye n’ibiganiro yagiranye n’Abayobozi ba M23.

Uhuru Kenyatta ubwo yakiraga intumwa za M23

Bertrand Bisimwa n’intumwa ayoboye Lawrence Kanyuka, Colonel Castro, na Benjamin Mbonipa bahuriye n’umuhuza Uhuru Kenyatta i Mombasa, baganira ku bijyanye no gukomeza kuva mu bice bari barafashe.

Itangazo rivuga ko inyeshyamba za M23 ziyemeje gukomeza kuva mu duce zafashe mu rwego rwo kugaragaza ubusake mu gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano kemejwe.

M23 kandi ngo yiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’ingabo z’Umuryango wa EAC zigenda zifata uduce twahozemo inyeshyamba.

Ibi biri mu myanzuro yari yafashwe n’Abakuru b’ibingabo z’ibihugu bya EAC mu nama yabereye i Bujumbura.

Itangazo ry’ibiro bya Uhuru Kenyatta rivuga ko M23 yiyemeje gukomeza kuva mu bice yafashe kandi bikagenzurwa n’ingabo za EAC n’urwego rushinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, rwa ICGLR, ndetse himejwe ko abavuye mu byabo n’impunzi bakomeza gutaha mu ngo zabo.

M23 yasabye ko umuhuza aharanira ko amahoro agaruka muri Congo, ndetse basaba ko imitwe y’inyeshyamba yaba iyo muri Congo n’ikomoka hanze yayo irambika intwaro hasi, kandi igahagarika ibitero kuri M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo mu mahoro.

Inama y’umuhuza Uhuru Kenyatta n’abayobozi ba M23 ngo yasanze hari intambwe iterwa mu kugaruka kw’ituze mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ndetse ngo abavuye mu byabo batangiye gutaha.

M23 yagaragaje ko ishyigikiye ubushake bw’ibihugu by’Akarere mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko inama iheruka guhuza Uhuru Kenyatta, Perezida Ndayishimiye Evariste ndetse na Perezida Felix Tshisekedi.

Ngo yanashimye ko ibiganiro bitaha bizaba mu kwezi kwa Kabiri bizabera muri Congo mu rwego rwo kubyegereza bene byo.

Uyu mutwe wanasabye Uhuru Kenyatta gusaba ko imbwirwaruhame n’ibikorwa byibasira abantu kubera abo bari bo bihagarara.

Ubusanzwe M23 Leta ya Congo ivuga ko ari umutwe w’Iterabwoba, ko itaganira na wo, gusa mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo i Luanda muri Angola, hemejwe ko M23 iva mu bice yafashe noneho Leta ya Congo ikabona kuganira na bo.

Ntihavuzwe niba mu biganiro bitaha bizahuza Abanye-Congo, n’umutwe wa M23 uzaba ubirimo.

Nibwo bwa mbere Umuhuza Uhuru Kenyatta ahuye n’intumwa za M23

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 4

  1. M23 izarangirank’uko inyeshyamba z’aba Tigrayans muri Ethiopia zirangiye. Ariko amateka ubona ntacyo yigisha abirabura. Ni agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button