Perezida wa Namibia, Hage Geingob yamaganye amashusho avuga ko “ateye ubwoba” agaragaramo abantu bambaye imyambaro ya gisirikare batwika imibiri y’abantu.
Amashusho yakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare bajugunya umubiri w’umuntu mu nyenga y’umuriro, umwe muri abo basirikare akamumenaho “petrol” maze umuriro ukamujyaho hose.
Perezida Geingob, ni we uyoboye SADC ndetse n’ingabo z’uwo muryango zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique guhangana n’ibyihebe, yavuze ko “icyo gikorwa bakikimenya cyabababaje.”
Yavuze ko ubuyobozi bw’ingabo za SADC muri Mozambique (SAMIM) bwatangiye gukora iperereza ku byabaye, ndetse bukazamenyesha abantu ibyarivuyemo.
Ati “Kandi ndifuza nivuye inyuma gushimangira ko SADC itarangwa n’ibikorwa bigaragara muri video, kandi iperereza nirirangira hazafatwa ingamba nyazo.”
Abantu bagaragara muri video bambaye impuzankano ya gisirikare, umwe afata amashusho, umwambaro we uriho ibendera rya Africa y’Epfo.
Ku wa Kabiri, Ministeri y’Ingabo muri Africa y’Epfo igihugu na cyo cyohereje ingabo muri Mozambique, yamaganye ibiri muri video, ndetse ivuga ko yatangiye gukora iperereza.
Ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Mozambique, SAMIM bwatangiye tariki 15 Nyakanga, 2021 mu Ntara ya Cabo Delgado yayogojwe n’iterabwoba.
ISOOKO: BBC
UMUSEKE.RW
Ngaho re