Imikino

Youvia WFC yabonye Staff nshya y’abantu barindwi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Youvia Women Football Club, bwatangaje ko ikipe yabonye umutoza mushya n’abandi batandatu bazafatanya.

Itsinda ry’abatoza bashya ba Youvia WFC

Mu masaha make ashize ni bwo Ishimwe Patrick watozaga Youvia WFC, yeguye ku nshingazo zo gutoza iyi kipe.

Ubuyobozi ntabwo bwatinze kumusimbuza, kuko bwahise butangaza ko Nteziryayo Patrick ari we mutoza mukuru w’iyi kipe, akazungirizwa na Niyonkuru Sandrine na Gatoya Kizito uzaba ari umutoza w’abanyezamu.

Abandi bari muri iri tsinda, ni Baraka Hussein Kipozi uzaba ari umuyobozi wa Tekinike, Uwintije Bénitha uzaba ashinzwe ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi,  Uwizeyimana Clèmentine uzaba ashinzwe ibikorwa by’ikipe na Ishimwe Immaculée uzaba ari mu itsinda ry’abaganga.

Aba bose bahise batangira akazi nyuma yo kumara kwemeranya n’ubuyobozi bwa Youvia WFC.

Nteziryayo Patrick niwe mutoza mukuru wa Youvia WFC
Baraka Hussein yagizwe Umuyobozi wa Tekinike muri Youvia WFC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button