AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Gen Muhoozi yongeye gukoza agati mu ntozi agaruka ku byo gufata Nairobi 

Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyana we wihariye mu by’umutekano yagarutse ku magambo aheruka gutangaza avuga ko ingabo za Uganda zafata Nairobi mu byumweru bibiri, avuga ko byari imikino cyakora ko hari ababifashe nk’ukuri.
Gen Muhoozi yagarutse ku magambo yatangaje ko yafata Kenya mu gihe gito

Mu Kwakira umwaka ushize, uyu mugabo yagiye ku rubuga rwa Twitter akunda gutambutsaho ibitekerezo, avuga ko ingabo za Uganda zafata umujyi Mukuru wa Kenya mu gihe gito cyane.

Yagize ati: “Ntabwo njye n’ingabo zanjye byadutwara ibyumweru bibiri ngo dufate Nairobi.”

Gen Muhoozi yongeye gusa nk’ukoza agati mu ntozi, yongera kuzamura amagambo yafashwe nk’ubushotoranyi, avuga ko ibyo yatangaje byari imikino kandi ko ukuri kuzageraho kugatsinda.

Mu buryo busa nko kuzimiza, anicuza gutangaza ariya magambo, yavuze ko kuri ubu buri wese yamaze kubona ko atari akomeje.

Yagize ati “Mu mezi atatu ashize nateye urwenya mvuga ibyo gufata Nairobi mu byumweru bibiri. Ubu yaba Tom, Dick na Hary, barabyiboneye ko byari urwenya. Ariko  ikibabaje hari bamwe babifashe uko bitari.”

Yakomeje ati “Ariko ukuri kuzatsinda. Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uzabihishura.”

Nyuma y’amagambo Gen Muhoozi yatangaje kuri Kenya, umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi gato nubwo bitatinze.

Mu Kwakira 2022, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasohoye itangazo asaba imbabazi Abanya-Uganda, Kenya ndetse na Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Yagize ati “Ndasaba abavandimwe bacu na bashiki bacu ba Kenya kutubabarira kubera tweets zoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Ntabwo byari bikwiye nk’abayobozi b’igihugu yaba aba gisirikare cyangwa abasivile, kugira icyo avuga cyangwa kugira icyo akora ku bihugu by’ibivandimwe.”

Gen Muhoozi ahanzwe amaso nk’ushobora gusimbura se ku butegetsi, ariko bamwe bakamunenga ibitekerezo anyuza ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter afiteho abamukurikira benshi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEK.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button