Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Umugabo yakoze impanuka ihitana umugore we

Ishimwe Alice wakoraga umwuga w’Ubucuruzi mu Mujyi wa Muhanga, yatahanye n’umugabo we mu modoka yabo, asohoka agiye gukingura igipangu cy’inzu, umugabo ntiyayobora neza imodoka igonga icyo gipangu kiramugwira ahita apfa.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yagonze igipangu kigwira Ishimwe arapfa

Impanuka yishe Ishimwe Alice yabaye saa mbili n’iminota 45  zijoro, mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Ishimwe Alice n’umugabo we bakoze impanuka bavuye ku kazi kuko bose bakorera mu Mujyi wa Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Hiace  ifite Plaque  RAE 42 T yari itwawe na Niyigena Patrick ubwo bari bageze ku irembo iwabo, Ishimwe Alice umugore we yavuye mu modoka ashaka gukingurira umugabo ngo yinjire mu rugo neza.

Niyigena Patrick yakoze rivasi ntiyayobora neza imodoka igonga igipangu kigwira umugore we arakomereka bikabije.

Habiyaremye avuga ko Ishimwe bamujyanye ku Bitaro i Kabgayi yitaba Imana batarahagera kubera ko yari yababaye cyane.

Ati “Umugabo we wari utwaye imodoka nawe yahungabanye gusa ari mu rugo iwe.”

Ishimwe Alice witabye Imana na Niyigena Patrick bakoze ubukwe taliki ya 24 Nyakanga 2022 .

Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize nibwo musaza wa Ishimwe wari umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Muhanga akaba ari nawe wareze Ishimwe yitabye Imana.

Urupfu rutunguranye rwa Ishimwe rwababaje benshi kuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bagiye bahererekanya amafoto n’ubutumwa bw’ihumure  bwihanganisha Umuryango wa Niyigena Patrick n’uwa Shimwe Alice.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yihanganishije Umuryango wagize ibyago.

Umurambo wa Ishimwe Alice uri mu Bitaro bya Kabgayi.

MUHIZI  ELISEE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

Ibitekerezo 16

    1. Nihanganishije umugabo we.Ni ibyago bikomeye.Bavuga ko yali atwite.Ndabona benshi banditse ngo: Yakiriwe n’abamarayika,Alice ali mu ijuru,etc…Barabiterwa n’amadini yabo ababeshya ko upfuye aba yitabye Imana.Bitandukanye n’uko bible ivuga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,Yesu yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Tujye twibuka ko bible isobanura ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

  1. Alice ruhukira mu Mahoro bambe
    Usanze musaza wawe Claude nawe ugiye vuba
    Abamarayika bakwakire

    Patrick nawe NYAGASANI amukomeze hamwe nimiryango yanyu yose

  2. Mana yacu gumya guhumuruza imitima yabawe! Imana irigutwara abayo bayitunganiye bityo Alice arimwijuru aheza ,Patric be strong imbaranga zimana zigukomeze ,ukomere mukwemera ! Alice Imana ikwakire iteka

  3. Nyagasani akomeze abasigaye kandi Patrick nukuri imana ikomeze imuhe imbaraga no kwihangana. Natwe hano i Doha turabasabira mwisengesho.

  4. Mana yange,iyi nkuru irababaje pè! Uyu mugabo Imana imuhe gukomera kuko uru rupfu kugirango ruzamuvamo biragoye Imana imuhe hafi,imukomeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button