Imyidagaduro

Umuramyi Israel Mbonyi wagiye muri Australie yagize ibyago

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi wagiye gukorera ibitaramo muri Australie yapfushije Sogokuru we wari urwaye.

Bigaragara ko aha yari yamusuye ari mu Bitaro

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu bakora umuziki wa Gospel yatangaje ko yagize ibyago byo kubura Sogokuru we.

Ibi yabinyujije ku rukuta rwa Instagram ashyiraho ifoto arikumwe n’uyu musaza n’ubundi byagaragara ko iyo foto yafashwe yagiye kumusura mu bitaro dore ko yararimo no kumucurangira na Guitar.

Iyo foto yaherekejwe n’amagambo yo kumusabira kuzaruhukira mu mahoro.

Nubwo byagaragaraga ku ifoto ko uyu musaza yari amaze iminsi arwaye ntabwo twabashije kumenya indwara yazize.

Mbonyi na Sogokuru we witabye Imana

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button