Nduwimana Jean Paul wamenyekanye ku izina rya Noopja mu muziki akaba n’umuyobozi wa Studio ikora umuziki ya Country Records yatangaje ko agiye kuba uhagarariye televiziyo ya Trace East Africa mu Rwanda.
Noopja yamenyekanye mu myidagaduro yo mu Rwanda ubwo yakoraga indirimbo yitwa ‘Urabeho ndagiye’ yavugaga ku musore wanduye Sida ari gusezera ku nshuti ze kubera ubwo burwayi.
Nyuma yaje gusubika umuziki ariko aguma kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro ubwo yashingaga Studio ya Country Records ubu iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda kubera aba Producers bahanyuze barimo, Iyzo, Neaz Beat na Element uriyo ubu.
Uretse Studio yaje gushinga na Radio yitwa Country Fm ikorera mu karere ka Rusizi aho avuka.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko yagizwe ambasaderi wa Televiziyo ikomeye ya Trace ariko mu ishami rya Afurika y’Iburasiraziba.
Ati “Amakuru meza! Kuva taliki ya 10 Mutarama 2023, mpagarariye Trace East Africa mu Rwanda, andi makuru menshi kuri ibi nzayabamenyesha vuba.”
Good news:
Since 10th January 2023, I am the official agent of @TraceEastAfrica in Rwanda.
More information about this to be announced soon ❤️#LetsBuild 🇷🇼 pic.twitter.com/iGYFSyjUpl
— AFROGAKO (@afrogako) January 11, 2023