Bagabo Reponse w’imyaka 12, wari waburiwe irengero, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11Mutarama 2023, yagejejwe mu Rwanda n’inzego z’umutekano za Uganda aho yari amaze iminsi bikekwa ko yashimutiwe.
Bagabo yabuze ku mugoroba wo kuwa 9 Mutarama 2023, aburira mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugugu wa Kinihira.
Amakuru avuga ko yabuze ku mugoroba wo kuwa 9 Mutarama 2023, aburira mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugugu wa Kinihira.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko umwarimu wari usanzwe umwigisha mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, muri uwo Murenge bikekwa ko ari we wari waramujyanye muri Uganda mu buryo busa no kumushimuta.
Uyu yagize ati” Ni umwarimu wamwigishaga, niwe wamutorokanye muri Uganda. Yahise atoroka , ntabwo yabonetse.”
Ise w’uyu mwana ,Bagabo Emmanuel, ubwo yari ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ategereje ko amushyikirizwa, yabwiye UMUSEKE ko afite ikizere kuko yabwiwe ko yamaze kuboneka.
Yagize ati“Umwana ntabwo ndamubona. Ni ibintu birimo inzego, njye ndi umuturage, nanjye nategereje icyo bari bumbwire, niba bamuzanye, nanjye ndategereje gusa umwana araza kuboneka.”
Agaruka ku mwarimu uzwi ku izina rya Cyusa ukekwa kumutorokana yagize ati“Ibivugwa byo ni umwarimu, dushingiye ku makuru twahawe n’abandi bana, ko bamuherekeje, bakamusigana na we muri gare, nicyo cyatumye twemera neza ko ayo makuru ariyo kandi naho yabonetse, uwo bari kumwe ngo yirukanse.”
Uyu mubyeyi yavuze ko inzego z’umutekano zirimo na Polisi y’u Rwanda zakoranye n’iza Uganda kugira ngo umwana abashe kuboneka.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yabwiye UMUSEKE ko umwana yabonetse igisigaye ari ukumushyikiriza ababyeyi be.
Avuga ko uyu mwana akiri muri Uganda ariko azanwa mu Rwanda, ati ” Aracyari hakurya, bagiye kumutuzanira.”
Ubwo twakoraga inkuru inzego z’umutekano n’iz’ibanze zari ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ,zitegereje ko uwo mwana ashyikirizwa ababyeyi be.