Leandre Niyomugabo ufatanya itangazamakuru no kureberera inyungu z’abahanzi yinjije mu muziki umuhanzikazi mushya w’ikimero gitangaje.
Mukumbure Yvette winjiranye mu muziki amazina ya IVY, yasinye muri World Star Entertainment [ WSE] nyuma y’umuhanzi witwa Kendo na Julesce utunganya indirimbo[ Producer].
Uyu Kendo aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Passe” yishimiwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda nk’umuhanzi mushya.
Ku ikubitiro IVY yasohoye indirimbo “Wowe” yamwinjije muri uyu mwuga yakozwe n’uwitwa Julesce inonosorwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yatunganyijwe na Child Pro.
Uyu mukobwa uvuka mu Karere Ka Gasabo yabwiye UMUSEKE ko yiyumvisemo impano yo kuririmba akiri muto, gusa ngo ntiyiyumvishaga inzira bizanyuramo ngo abyereke Isi.
Ati “Ubwo nahuraga n’ubuyobozi bwa World Star Entertainment nahise numva ko byose bishoboka, mfite ingamba nyinshi n’imbaraga, nizeye ko abanyarwanda bazanshyigikira.”
Leandre Tresor Niyomugabo yabwiye UMUSEKE ko uyu mukobwa bamubonyemo ubushobozi biyemeza kumurika impano ye.
Yagize ati “Byagendeye ku kuba akunda umuziki kuko gushaka ari ugushobora dusanga nta mpamvu zo kumurenza ayo mahirwe.”
Nk’umujyanama w’abahanzi by’umwihariko ukora itangazamakuru avuga ko yifuza gushyira itafari mu kwagura umuziki no kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Bigeze aheza nanjye ndigutanga umuganda wanjye kugira ngo Muzika yacu igere ku rwego rwisumbuyeho.”
Avuga ko barajwe ishinga no gukora ubushabitsi mu muziki, by’umwihariko bitegura kumurika ibikorwa birimo inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Reba hano indirimbo Wowe ya IVY
https://youtu.be/uYgFppyX4-0
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ngo w’ikimero….! Kuko yiyambitse ubusa!?
Ariko mwaretsekujya mushukana!
barangiza ngo bafashwe ku ngufu? ubu se uyu arambaye cg yabyibagiwe? mubuze kuvuga ku mpano afite afite ngo ikimero nage muri modeling ibyo kuririmba abivemo kuko sibyo ari kwamamaza
Ariko nk’ iri tangazamakuru rishyiraho iyi nkuru murabona muba mutari gusebya umukuru w’ igihugu utwigisha umuco n’ indangagaciro nzima?
Mutwereke isomo n’ inyigisho biri muri ubu bwambure.
Ministere ishinzwe umuco na Sporo, ibi ni ibiki Koko. Ko mukorera abaturage mwadufashije Kurwanya iri yamamaza ry’ “ubusa”. Uburere muri kuduhera abana b’ u Rwanda ni ubuhe?
Mutwereke isomo n’ inyigisho biri muri ubu bwambure.
Ministere ishinzwe umuco na Sporo, ibi ni ibiki Koko. Ko mukorera abaturage mwadufashije Kurwanya iri yamamaza ry’ “ubusa”. Uburere muri kuduhera abana b’ u Rwanda ni ubuhe?
Ubuse koko ibi nibyo komba ahubwo ari ugupromotinga uburaya no kwiyandarika gusa ibi sibyi Rwanda pee kandi ngo igihugu cyabize umuco cyirakika ubuse iyi ndirimbo yo ifite iyihe nyigisho koko🤔🤔🤔🤔🤔
Nukureba hirya tugapfuka mumaso nahubundi twarashuze pee
Mureke koreka u Rwanda ahabi mwa banyamakuru mwe!!!!
Umutwe w’akabaye ugira uti:Injuru yincamugongo’muzika nyarwanda Hongeye kuvukamo undI muhanzi ukwirakwiza pronograph abinyujije mundirimbo.