Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ruhango: Umugabo yakubise umwana we w’imyaka 6 arapfa

Mu Karere ka Ruhango haravugwa umugabo wakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 6, bimuviramo urupfu, ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarafatwa ariko ubuyobozi bwahageze.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu baturage bari aho byabereye, yatubwiye ko ari mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango.

Uyu mugabo bikekwa ko yari yasinze yakubise umwana we mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu.

Abayobozi bageze mu rugo rw’uyu mugabo mu gitondo kuri uyu wa Gatatu. Yagize ati “Ntarafatwa, ariko Abanyerondo baraye iwe bakomeza kumucungira hafi.”

Umuturage uri aho byabereye kandi yatubwiye ko uyu mugabo yitwa Gonzalve. Umwana akekwaho kwica ngo yamubyaranye n’undi mugore uba i Kibungo, ubu yarerwaga na mukase ari ubona n’uwo mugabo.

Ati “Nyina w’umwana ashobora kuba ataramenya ayo makuru kuko bamuhamagaye nomero ye barayibura.”

Yakomeje agira ati “Ako kana bari baragatorongeje, katagaburirwa, kadafatwa neza.”

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button