Imikino

Muri AS Kigali y’abagore kabaye! Abayobozi basubiranyemo

Mu buyobozi bwa AS Kigali Women Football Club, bararebana ay’ingwe nyuma yo kuba hari ibyemezo bifatwa na Visi Perezida w’ikipe ariko Perezida w’ikipe atabizi nta n’uruhare yabigizemo.

Abayobozi ba AS Kigali WFC bakomeje kurebana ay’ingwe!

Kuva iyi kipe yakubuka mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo yabereye muri Tanzania, hakomeje kugaragaramo umwuka mubi urimo kudahuza kwa hato na hato mu buyobozi bw’iyi kipe.

Uyu mwuka wakomeje gututumba ndetse bituma abayobozi bwa AS Kigali WFC, bakomeza kubana bishishanya binagira ingaruka mbi ku bakozi b’ikipe batinze guhembwa.

Uku kudahuza mu bayobozi, ahanini kwakunze kugaragara hagati y’umuyobozi w’ikipe, Twizeyeyezu Marie Josée na Visi perezida we, Ngenzi Shiraniro Jean Paul bivugwa ko akomeje gufata ibyemezo abo bakorana batabizi.

Abatoza baherutse guhambirizwa, umuyobozi w’ikipe atabizi:

Mu minsi ishize, Visi Perezida wa AS Kigali WFC, Shiraniro Jean Paul yafashe icyemezo cyo kwandikira abari abatoza batatu b’iyi kipe abamenyesha ko batazongererwa amasezerano ariko abikora umukuriye atabizi.

Abo batoza bahawe amabaruwa n’uyu visi perezida, ni Sogonya Hamiss Cyishi wari umutoza mukuru, Safari Mustafa Jean Marie Vianney wari umutoza w’abanyezamu na Saida wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Ibi bikimara kuba, umuyobozi w’ikipe, Twizeyeyezu Marie Josée yahakanye ko byakozwe atabizi ndetse kugeza ubu ntabwo we yemera ko abatoza bahari ari bo bazagumana inshingano zo gutoza ikipe.

Mu rwego rwo gukomeza kuvuguruzanya, Twizeyeyezu aherutse kubwira UMUSEKE ko ikipe ya AS Kigali WFC nta mutoza mukuru ifite n’ubwo iri gutoza na Théogenie na Mubumbyi Igor umwungirije.

Yagize ati “Yego nta mukuru dufite. Ikipe iratozwa n’usanzwe yungirije afatanyije n’ushinzwe kuzamura impano z’abana. Tuzazana umutoza mukuru mu minsi iri imbere”

Ibi birahita bivuguruza neza ibyo Visi perezida we, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yakoze byo gushyiraho itsinda ry’abatoza bafite ikipe kugeza ubu.

Twizeyeyezu Marie Josée, yasimbuye Teddy Gacinya. Abandi bafatanyije ni Ngenzi Shiraniro Jean Paul wagizwe Visi Perezida, Mbabazi Claire wagizwe Umunyamabanga Mukuru mu gihe Gakwaya Djuma Halufane yatorewe kuba Umubitsi w’iyi kipe. Undi watowe ni Bayingana Innocent wagizwe Umujyanama mu bya Tekinike.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée  yavuguruje Visi Perezida we, Ngenzi Shiraniro Jean Paul

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button