Andi makuruInkuru Nyamukuru

Gisozi: Umunyerondo yapfiriye mu kabari

Nsengiyumva Vincent w’imyaka 50, usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano mu Mudugudu (irondo ry’umwuga )yapfiriye mu mvururu, ubwo yari agiye gukiza imirwano yariri kubera   mu kabari.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, bibera mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Habumuremyi Egide,yabwiye UMUSEKE ko  uyu munyerondo yatewe ibuye n’umwe mu banyweraga  mu kabari nyuma y’imvururu zaturutse ku ntebe yari yavunitse.
Yagize ati“Umunyerondo yarari mu kazi mu buryo busanzwe,atabazwa na nyiri akabari,amubwira ko hari abanywi bari guteza intambara iturutse ku ntebe  ya paulasitiki yari ivunitse mu kabari.”
Yakomeje agira ati“We na bagenzi be baratabara,bahageze bahasanga undi musinzi arabavangira.ahita atangira gushyamirana nabo, afata amabuye abiri.Irya mbere araritera, uwo ariteye ararikwepa, irya kabiri uwo ariteye we rimufata mu mutwe.”
Gitifu Egide yavuze ko yajyanywe ku Bitaro bya Kibagabaga ariko agahita yitaba Imana.
Yavuze ko nyuma y’ibyabaye, kuri uyu wa gatatu hakorwa inama idasanzwe kugira ngo baburire abafite akabari gukorera ku masaha no kwirinda imvururu.
Umurambo wa nyakwigendera uracyari ku Bitaro bya Kibagabaga mu gihe hagitegerejwe ko ushyingurwa.
Ni mu gihe ukekwa gukora icyo cyaha yahise atabwa muri yombi , afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. arikox aracyacyekwaho icyaha cg akurikirannweho icyaha yakoze kd ububaramukatira imyaka arya ibiryobyareta nawe akwiye kwicwa akavaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button