Ubuyobozi bwa APR FC, bwakuyeho igihu ku bayishinjaga gutiza abakinnyi muri Marine FC gusa, yibutsa ko yigeze gutiza Rayon Sports abakinnyi barenze umwe kandi mu gihe cya vuba.
Ibicishije ku muyoboro wa yo [website y’ikipe], ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze gutiza abakinnyi batatu mu ikipe ya Marine FC yo mu Akarere ka Rubavu. Abo barimo Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba na Nkundimana Fabio.
Nyuma yo gutiza aba bakinnyi batatu, ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo, bwanenze abayishinja gutiza abakinnyi Marine FC gusa, bwibutsa ko buherutse no gutiza abakinnyi ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko abavuga ibyo ari abirengagiza nkana ukuri bazi.
Ati “APR FC mu mikoranire myiza n’andi makipe, dufite izo duha abakinnyi twareze ndetse izindi harimo na Marine FC tukazitiza, niba mutari mubizi kuko izindi mutazivuga.”
Yakomeje yibutsa ko mu bihe bitandukanye APR FC yatije Rayon Sports abakinnyi batatu barimo: Sugira Ernest na Niyigena Clément na Mitima Isaac myugariro igenderaho ubu warerewe muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeje bwibutsa ko uretse gutiza abakinnyi muri Rayon Sports, buherutse no gutiza muri Gorilla FC kandi abatijwe bayigiriye akamaro mu bihe bitandukanye.
Abatijwe muri Gorilla FC bavuye muri iyi kipe y’Ingabo, harimo: Uwimana Emmanuel [Djihadi], Sindambiwe Protais n’abandi.
Chairman wa APR FC kandi yasabye ko abavuga ko ikipe ayobora itiza abakinnyi, badakwiye kwibagirwa ko na Gasogi United FC yagiye itizwa abakinnyi mu bihe bitandukanye, ubu ikaba iri mu makipe ahagaze neza kandi afite n’amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.
Usibye abo kandi, Mukura VS iri mu makipe yagiye itizwa abakinnyi mu bihe bitandukanye. Abaheruka barimo Mariza Innocent na Kenese Armel batijwe muri iyi kipe y’i Huye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Uyu muyobozi yakomeje asaba abanenga iyi kipe, baba badakwiye kugarukira kuri Marine FC gusa kuko gutizanya abakinnyi mu makipe atari iby’i Rwanda gusa cyangwa muri APR FC.
Iyi kipe y’Ingabo, ifite amarerero agera kuri 16 hirya no hino mu Gihugu, ikuramo abakiri bato bafashwa kuzamura impano za bo.
UMUSEKE.RW