Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu [Amavubi], Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera FC yari amaze iminsi akoramo imyitozo.
Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2022/2023, Ndayishimiye Eric ari mu bakinnyi batigeze bongererwa amasezerano nyuma yo gusoza ay’umwaka umwe yari afitanye na Police FC.
Kuri ubu, uyu munyezamu yamaze kwerekeza muri Bugesera FC mu gihe cy’amezi atandatu. Ubwo bisobanuye ko azayikinira mu mikino yo kwishyura.
Gusa kugeza ubu, nta cyo ubuyobozi bwa Bugesera FC buratangaza kuri aya makuru azana Ndayishimiye muri iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera.
Bakame asanze abandi banyezamu barimo Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin n’abandi.
Uyu munyezamu yakiniye amakipe arimo APR FC, Atraco FC, AS Kigali, Rayon Sports na Police FC aherukamo.
UMUSEKE.RW
Ko yashaje wagira ngo siwe.