Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bubicishije mu bareberera abakunzi b’iyi kipe hirya no hino mu Gihugu, bwatangiye kubegera hagamijwe guhuza imbaraga za bo.
Iyi gahunda yatangiye ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023, ubwo hasurwaga abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo bibumbiye mu itsinda ryiswe “Izamarere Fan Club.”
Iri tsinda ryahise rihiga kuza ku isonga mu bikorwa byose by’ikipe, kugira ngo ikipe bihebeye ikomeze ihore imbere mu bikombe by’imbere mu Gihugu no kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
Ni igikorwa kirimo gukorwa n’abayobozi b’abakunzi ba APR FC ku rwego rw’Igihugu, ndetse buri mukunzi w’iyi kipe wese akaba azagerwaho aho aherereye hose.
Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo ku rwego rw’Igihugu, Rtd Col G.Kabagambe yashimye umuhate wa Izamarere Fan Club, by’umwihariko ashimira Mama Coco utarahwemye kuba inyuma y’iyi kipe y’ingabo.
Yagize ati “Mbanje kubashimira mwese mwitabiriye. Mufite Fan Club nziza kandi mwagize umugisha tubasuye muri aba mbere, n’ibindi rero mube aba mbere.”
Yakomeje ashimira Mama Coco bitewe n’ubwitange bwe muri iyi kipe, cyane ko ari umwe mu bayihora hafi mu bihe byose.
Uyu muyobozi yakomeje abasaba gukomeza gushyigikira ikipe mu bihe byose yaba ibibi n’ibyiza kuko uwawe mubana mu bihe byose.
Ati “Ibikorwa byanyu byo gushyigikira ikipe bikomeze kuko APR F.C irimo imiryango yacu, dufitemo barumuna bacu, dufitemo bakuru bacu, dufitemo benshi bo mu miryango yacu kuba barimo rero bidutere ishema nk’uko ingabo zacu zidutera ishema aho ziri hose murazibona.”
Yanabibukije ko urugamba rwa shampiyona rugikomeje, avuga ko abakunzi b’ikipe ari bwo bakenewe kurusha ikindi gihe.
Ntamvutsa Arnaurd ukuriye Izamarere Fan Club, yijeje ko hagiye gukorwa ubukangurambaga muri Kinyinya aho iri tsinda ribarizwa no mu nkengero za ho, ariko anashimira abayobozi babasuye bakabatega amatwi ndetse bakabagira n’inama.
Yagize ati “Navuga ko tugize amahirwe yo gusurwa n’abayobozi ba Fan Clubs turi aba mbere n’andi akaba azagenda asurwa turabashimiye cyane.”
Yongeyeho ati “Kubona Umuyobozi yamanutse akaza kukwirebera bidutera morale na twe ubwacu tugiye gufata ingamba zikomeye, tugiye gukomeza kuzamuka muri byose.”
Yasoje asaba bagenzi be guhuza imbaraga bagasenyera umugozi umwe, dore ko imikino yo kwishyura yegereje kandi ari ho ikipe ibakeneye.
Izamarere Fan Club yavutse mu 2019 ari na bwo yemejwe kandi yakirwa muri APR FC mu 2022. Ibarizwamo abantu barenga 150.
UMUSEKE.RW