AmahangaInkuru Nyamukuru

RDC: Abarimu mu mashuri abanza banze kwigisha

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko bamaze igihe badahabwa agahimbazamusyi none bahisemo guhagarika akazi.

Syndicat y’amashuri abanza ya Leta muri RD Congo (SYNEEPP) yasohoye itangazo rivuga ko kuri uyu wa 10 Mutarama 2023 nta masomo ahari, ko abarimu birirwa bicaye imbere ya Minisiteri y’imali i Kinshasa.

Ni mu gihe kandi basabye abo mu gihugu bose kuguma mungo zabo kugeza igihe bazabonera udufaranga babiriye icyuya.

Perezida w’iyi Sendika avuga ko guhagarika kwigisha biri mu nzira yo kotsa igitutu Leta yanze kwishyura uduhimbazamusyi twabo kuva muri Kanama kugeza mu Ukuboza 2022.

Uyu muryango w’abakozi ushinja Minisitiri w’imali, Nicolas Kazadi kuba yarahagaritse utu duhimbazamusyi nta mpamvu ifatika.

Reagan Itumbi, Perezida wa SYNEEPP yagize ati “Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi ni we uzabazwa icyo aricyo cyose kizaba nyuma y’iyi myigaragambyo.”

Bavuga ko barambiwe ubusambo bwa bamwe mu bategetsi banyereza amafaranga yabo ku mpamvu zidafututse.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera! Umwarimu muri Kongo yahawe agaciro na Leta. Niwe – mu karere uhembwa menshi: 250 dollars (250.000 Frw) agakuba inshuro zirenze ebyili umwarimu wa hano iwacu. Ibyo by’agahimbazamusyi ni nka ruswa, byadutse igihe abalimu batahembwaga maze abanyeshuri bagakusanya amafranga babyita “transport”. Ibigo nabyo byongeragaho duke. None barashaka kugumana iyo ruswa ariko bakanongererwa umushahara wavuye kuri 60 dollara akujya kuri 250 dollars. Ariko kandi wumva ko abarimu barenganye iyo ugereranije n’abandi bakozi ba Leta. Tekereza umudepite ahembwa 21.000 dollars (miliyoni 21) ku kwezi umwarimu ari kuri 250 gusa! Gusa uko gukandamiza mwarimu bireze mu karere kacu. Si Kongo gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button