Imikino

Basketball: REG WBBC yakiriye bane barimo Cissé

Ubuyobozi bw’ikipe ya REG Women Basketball Club, bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, bwerekanye abakinnyi bane iyi kipe iherutse gukura muri The Hoops Women Basketball Club.

Abakinnyi bane barimo Micomyiza Rosine bahawe ikaze muri REG WBBC

Mu minsi ishize ikipe ya REG WBBC yatakaje Kantore Sandra uzwi ku izina rya Dumi, nyuma yo gusubira muri APR WBBC yamuzamuriye izina.

Nyuma yo kumutakaza, REG na yo yahise yerekeza muri The Hoops WBBC ikuramo abakinnyi bane ngenderwaho muri iyi kipe izwiho kuzamura impano z’abakiri bato.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG Women Basketball Club, mu gushaka kongera imbaraga mu kipe, yasinyishije Micomyiza Rosine, Rutagengwa Nadine, Mwizerwa Faustine na Ramura Munezero mu rwego rwo gukomeza gukarishya iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Kuri uyu wa mbere aba bakinnyi bose ni bwo batangajwe banahabwa na nimero bazambara muri uyu mwaka w’imikino.

Mwizerwa Faustine ni umukinnyi mushya wa REG WBBC
Ramla nawe yaguzwe na REG WBBC
Rutagengwa Nadine ari mu beza The Hoops WBBC yatakaje

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button